Amakuru

Ingabo za Centrafrica zifatanije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigaruriye umujyi wa Bouar

Mu gihugu cya Centrafrika haravugwa inkuru nziza, nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zifatanije n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zigaruriye umujyi wa Bouar wari warafashwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu.

Igikorwa cyo kwigarurira uyu mujyi wa Bouar cyakozwe ku munsi wejo hashize tariki ya 9 Gashyantare 2020, ubwo Ingabo z’igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibumbiye hamwe, zarasanaga n’inyeshyamba zari zarafashe uwo mujyi birangira inyeshyamba zihunze umujyi maze ingabo zongera kuwusubirana nyuma y’iminsi uyu mujyi uri mu maboko yizo nyeshyamba.

Nyuma yo kwigarurira uyu mujyi wa Bouar, ibinyamakuru byinshi bikaba byakomeje gukwirakwiza amafoto agaragaza ko uyu mujyi ingabo zamaze kuwigarurira ndetse amahoro yongeye gutaha muri uwo mujyi nkuko amakuru dukesha Bwiza abivuga.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrica

Kugeza ubu mu gihugu cya Centrafrika hariyo amakimbirane hagati y’inyeshyamba zihurije mu kitwa CPC ndetse n’ingabo za Leta y’icyo gihugu n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye harimo, Ingabo z’u Rwanda n’ingabo z’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button