Rusizi:Impuruza ku ndwara bavuga ko ziterwa no kutagira amazi asukuye
Abatuye mu mirenge ya Butare ;Nyakabuye ;Gikundamvura ;Muganza na Bugarama bavuga ko kutagira amazi bibashyira mu kaga ko kwandura indwara zituruka ku mwanda harimo impiswi n’inzoka zo mu nda na Typhoïde itaretse.
Ibi babibwiye umunyamakuru Uwo yajyaga gutara inkuru ijyanye nuko ikibazo cy’amazi muri iyo mirenge giteye.
Ndimubandi Esdras ahamya ko indwara nyinshi barwara mu murenge wabo wa Butare wo mu karere ka Rusizi akenshi usanga zishingira ku mwanda.
Ati:”yego turwara n’izindi ndwara ariko iyo ugiye kureba usanga indwara ziganje ari izituruka ku mwanda usanga cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 5 bazahazwa nazo;murabizi ko burya iyo umuntu afite amazi isuku iraboneka kuko amesa imyenda ;akoga agacya akaba umuntu nyamuntu.”
Ukuriye abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Bugarama Bwana Jean de la Paix Casimir avuga ko bigaraga ko kuba batuye mu kibaya cya Bugarama batagira amazi meza abaturage bandura indwara ziterwa n’umwanda kubera gukoresha amazi y’ibishanga n’ay’umugezi wa Rubyiro.
Ati:”Iyo abaturage babuze amazi usanga bivomera aturuka mu bishanga azanwa n’umugezi wa Rubyiro ugasanga rero ibyo biratera abaturage kurwara inzoka bya hato na hato;ibyo dusaba ko inzego zitandukanye z’ubuzima zabyinjiramo umuti w’ikibazo ukaboka.”
Uyu Muyobozi w’abajyanama b’ubuzima muri uyu murenge avuga ko kuba uyu murenge ugaragarwamo uruvunganzoka rw’abantu ku bwo kuba ukora ku mipaka y’ibihugu biri aribyo Uburundi na Congo byagatumye ahubwo ibikorwa remezo by’amazi bihashyirwa dore ko abagana uyu murenge baba baturuka mu bice by’ibuhugu bitandukanye bikaba byabakururira ibyago byo kwandura indwara.
Ati:”Kuba duhana imbibi n’ibihugu bibiri bituranyi byakadubaye amahirwe yo kuzanirwa ibikorwa remezo by’amazi tukareka kujya twishora mu nzuzi no mu migezi gushaka amazi atobamye atuzanira ingorane.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muganza John Baziruwiha avuga ko umwanda uterwa no kubura amazi ugira ingaruka ku baturage ugasanga hari ubwiganze bw’indwara ziterwa n’umwanda.
Ati:”Ni byo koko mu kigo cyacu twakira abatugana ariko ugasanga nyuma y’ibizamini bya Laboratoire ubwiganze ari indwara ziterwa n’umwanda ;aho usanga abibasirwa ari abana bari munsi y’imyaka itanu gusa ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima n’ikigi cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC)dutanga imiti y’inzoko kuva ku mwana w’imyaka 2 kugeza ku mwana w’imyaka 5;ubu buryo nabwo ukabona bugira icyo bukora mu gusigasira ubuzima bw’umwana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga uwavuze ko ikibazo cy’amazi muri ibi bice kigiye kuba amateka dore ko Ku bufatanye na World Vision hubatswe imiyoboro wa Mwoya Water Plant uzahaza abaturage bo muri uwo murenge ku kigero cya 89% ;bikazatanga icyizere cyo kurandura indwara ziterwa n’umwanda muri ibyo bice.
Ati:”Umuyoboro wa Mwoya Water Plant uciye kuzura uzacyemura icyo kibazo muri iyo mirenge ku buryo ucyemura ikibazo cy’amazi meza muri ibyo bice maze abaturage bagaca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda.”
Umuyoboro wa Mwoya Water Plant uzajya utanga metero cube 3000 ku munsi ukaba witezweho kuzahaza abaturage basaga 100,000.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganywe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48%.
RBC, igaragaza kandi ko abarenga 6000 mu Rwanda barwaye imidido, nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho uburwayi bw’ibisazi n’aho abagera ku 1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka.
Ni mu gihe indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze [ishobora gutera umuntu urushwima] yasanzwe mu tugari turenga 1000 bisaba ko abadutuyemo bahabwa ibinini by’iyo nzoka.
(Mwoya Water Plant yitezweho gucyemura ikibazo cy’amazi mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Rusizi aho irajya itanga metero cube 300/jrs)