Amakuru

Imitungo ishobora kwandikwa ku bana ababyeyi bakiriho

Mu mibanire y’abashakanye hagaragaramo ibintu byinshi, ku buryo iyo bigeze ku gucunga imitungo yabo nabwo hazamo impamvu zitandukanye zishobora gutuma bahitamo kuyikuraho bakayandika ku bana babo bataranuzuza imyaka y’ubukure.

 

Imitungo itimukanwa cyane cyane ubutaka, iri mu iza imbere mu guteza ibibazo hagati y’abashakanye, ku buryo bashobora kuyigiraho ukumvikana gucye cyangwa andi makenga.

Mu butumwa aherutse gutangira mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru, Umuyozozi w’Ishami Rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Cesar Dusabeyezu, yavuze ko mu mpamvu zitera ababyeyi gufata umwanzuro wo kwandikisha ubutaka n’indi mitungo ku bana babo, harimo kutumvikana ku gucunga imitungo ndetse no kutizerana.

Ati ‘‘Ugasanga rimwe na rimwe hari igihe baba batizeranye bakavuga bati ejo umwe mu babyeyi yapfa cyangwa bombi bakitaba Imana’’.

Akomeza agira ati ‘‘Baba banga wenda ko umwe azasigara asesagura ya mitungo, cyangwa se nanone kuba babona mu bwumvikane bwo gucunga ya mitungo bafite impungenge ko umwe ashobora kuyisesagura ayigurisha cyangwa ayitangaho ingwate amafaranga abonye akayasesagura’’.

Dusabeyezu yavuze ko hari n’izindi mpamvu zituma hari ababyeyi bahitamo kwandikisha imitungo yabo ku bana babo bataruzuza imyaka y’ubukure, harimo no kuba babyumvikanaho bagamije guteganyiriza abo bana.

Hari n’igihe mu masezerano y’abashakanye haba harimo ko basezeranye ivangamutungo muhahano, nyuma bamara kubyarana umwe mu babyeyi akaba yafata umwanzuro ko umutungo yari afite batarashakana yawandika ku bana babyaranye.

gukoresha uburenganzira bwe.

Iyo ubwo butaka cyangwa indi mitungo imaze kwandikwa ku mwana, nta n’umwe mu babyeyi be uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa ngo ayitangeho ingwate muri banki n’ahandi.

Iyo bibaye ngombwa ko abo babyeyi bakenera kugurisha iyo mitungo, hongera kuba ubwumvikane hagati yabo hagakorwa n’inyandiko ikongera gusinywaho na noteri.

Iyo umwe mu bashakanye apfuye usigaye agashaka kugurisha cyangwa gutanga ya mitungo ho ingwate, haterana inama y’umuryango irimo abo ku ruhande rw’umugabo ndetse n’urw’umugore, hakemerezwamo ko iyo mitungo yagurishwa cyangwa ikagwatirizwa, ndetse hagakorwa n’inyandiko ikongera gusinywaho na Noteri.

Iyo umwe mu bashakanye apfuye usigaye agashaka kugurisha cyangwa gutanga ya mitungo ho ingwate, haterana inama y’umuryango irimo abo ku ruhande rw’umugabo ndetse n’urw’umugore, hakemerezwamo ko iyo mitungo yagurishwa cyangwa ikagwatirizwa, ndetse hagakorwa n’inyandiko ikongera gusinywaho na Noteri.

Ibi na none biri mu bigaragazwa na rya tegeko rigenga abantu n’umuryango, aho ingingo yaryo ya 138 ivuga ku bikorwa byo gutanga no kugurisha umutungo w’umwana, isobanura ko umwishingizi adashobora gukora ibikorwa bigamije gutanga, kugurisha no gutangaho ingwate umutungo w’umwana n’ibindi byose bishobora kuwugabanya atabiherewe uburenganzira n’Inama y’Ubwishingire.

Ubutaka niwo mutungo kamere usanga uteza amakimbirane mu miryango itandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button