Imikino

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze gusesekara mu gihugu cya Misiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yamaze gusesekara mu gihugu cya Misiri, ikaba igiyeyo kwitabira shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare igiye kuba ku nshuro yayo ya 15.

Kuva iyi shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare yatangira gukinwa, Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye kuyitabira ku nshuro ya gatatu, kuko ubwo baheruka kuyitabira hari mu mwaka wa 2017 ndetse na mbere yabo mu mwaka wa 2013.

Ikipe y’iguhugu y’umukino w’amagare ikaba yarahagurutse mu Rwanda tariki ya 27 Gashyantare 2021, ikaba yarahagurukanye n’tsinda ry’abantu 22 barimo abakinnyi 14, abatoza babiri, umukanishi ndetse n’abaganga babiri, hakaza kandi n’umuyobozi uhagarariye deregasiyo ndetse n’abandi bakozi babiri b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

Ikipe y’Igihugu Nkuru mu bagabo igizwe n’abakinnyi barimo Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude, umutoza wabo akaba ari Sempoma Félix, mu gihe Maniriho Eric azaba ari umukanishi naho umuganga akaba ari Ruvogera Obed.

Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore igizwe n’abakinnyi barimo Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, umutoza akaba ari Nathan Byukusenge , umukanishi ni Uwayezu Sandrine naho umuganga akaba naho umuganga ni Ruvogera Obed.

Ikipe y’abato igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, ikaba nayo izatozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine azaba ari umukanishi mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button