Imikino

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze iy’u Rwanda iyihigika ku mwanya w’icyubahiro

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yatsinze iy’u Rwanda ,Amavubi, ibitego 2-0 iyihigika ku mwanya wa mbere yari imazeho igihe igera kuwa gatatu mu itsinda C ryahise riyoborwa na Afurika y’Epfo.

Mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabereye kuri Stade Amahoro Ikipe y’Igihugu Amavubi yari yakiriyemo iya Nigeria Super Eagles kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025, Amavubi yatsinzwe 2-0 atakaza umwanya wa mbere.

U Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu gihe Nigeria yagize amanota atandatu ku mwanya wa kane, Afurika y’Epfo iyobora itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0 ikurikirwa n’iya Benin yagize amanota 8.

Ibitego bya Nigeria byose byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Rutahizamu Victor Osimhem watsinze igitego cya mbere ku munota wa 13 naho icya kabiri ku munota wa kabiri w’inyongera muri itatu yari yongerewe ku gice ya mbere.

Uyu mukino Kandi wari witabiriwe na Perezida w’u Rwanda n’umuryango we.

Amavubi azasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ahura na Lesotho kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button