
Ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri yatsinze ibitego 2 kuri 1 cya Paruwasi Gahunga
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri n’iya Paruwasi Gahunga, kuri iki cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri yatsinze ibitego 2 kuri 1 cya Paruwasi Gahunga.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko bose bari bafite inyota yo gutsinda ibitego byinshi, ibyanatumye igice cya mbere kirangira ikipe ya Gahunga itsinze igitego kimwe, ubwoba buba bwinshi ku ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri.
Igice cya Kabiri cyatangiye buri kipe ifite ishyaka ryinshi, aho ikipe ya Gahunga yashakaga gukomeza gutsinda ikipe ya Katedelari, n’ubwo bitayihiriye kuko Paruwasi Katedelari yahise ishyiramo igitego cya mbere, ibyishimo bitaha imitima y’abafana ndetse n’abakinnyi.
Amakipe yombi yakomeje guhatana kugira ngo barebe ko nibura hagira itsinda indi ikegukana intsinzi mbere y’uko umukino urangira. Bidatinze Abasore b’ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri bahise baterekamo igitego cya Kabiri, umukino urangira ari ibitego 2 bya Paruwasi Katedelari Ruhengeri kuri 1 cya Paruwasi Gahunga.
Padiri Jean De Dieu Ndayisaba, Omoniye w’urubyiruko rwa Paruwasi Katedelari Ruhengeri akaba na Perezida w’ikipe, yavuze ko imyitozo myinshi ndetse no gushyira hamwe aribyo byatumye babasha gutsinda.
Ati” twari twarakoze imyitozo myinshi twitegura uyu mukino ntabwo yari gupfa ubusa, kandi twizeye ko n’indi mikino yose dufite imbere tuzayitsinda, kuko dufite urubyiruko rufite amaraso ashyushye kandi rufite ishyaka rya kiliziya. Gahunga rero yo bakinishije abasaza ndetse bagira n’ikibazo cyo kutagira inkweto bakinisha ibirenge, ibyatumye Abasore bacu twatoje bahita batsinda. Bose ni abana ba Diyosezi ndetse ibi bitego byose uko ari 3 turabishyikiriza Umwepiskopi kuko ari umusaruro wavuye mu mukino w’intama ayoboye.”

Padiri Mworoha Jean Claude Michel, Omoniye w’urubyiruko rwa Paruwasi Gahunga akaba na Perezida w’ikipe yayo, yagaragaje ko kuba abakinnyi batarabashije gukorera hamwe imyitozo ari kimwe mu byatumye batitwara neza mu kibuga.
Yagize ati” kuba ikipe ititwaye neza uko bikwiye mu kibuga, ahanini byaturutse kukuba abakinnyi bataritoreje hamwe ngo bamenyane, ariko ubutaha turizera ko bizakosoka tugatsinda. Mu mukino n’ubundi haba hagomba kuboneka utsinda n’utsindwa.”

Mu butumwa bwatanzwe n’urugaga rw’amatorero n’amadini mu Rwanda(Rwanda Interfaith Council On Health, RICH), rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa Diyosezi rwari ruhagarariwe na Moïse Iradukunda, yasabye urubyiruko kurushaho gukunda Siporo ndetse bakirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge ndetse bakarushaho gusenga.
Ati” rubyiruko rero turagira ngo tubabwire ko gukora siporo bituma mugira ubuzima bwiza. Ntabwo siporo ireba Abasore gusa, ahubwo ireba ingeri zose z’abantu kuko uyikoze agira ubuzima buzira umuze. Mwirinde ibisindisha byabatesha inzira y’Imana, murabizi bakunze kuvuga ko urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu na Kiliziya. Ejo n’imwe muzavamo Abihayimana n’abayobozi bakuru, kandi mube intangarugero mu bandi nibyo tubifuzaho.”
Abaterankunga b’ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri barimo na Hakizimana Emmanuel, uyobora ikipe y’urubyiruko rugize Korali Mwamikazi wa Fatima, bashimye uko abakinnyi bitwaye mu kibuga kandi bizeza gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’iyi kipe, kugira ngo bakomeze bateze imbere ikipe yabo.
Ati” twishimiye uko umukino wagenze, ikipe yacu yatsinze. Byose byaturutse kukuba baratojwe neza kandi bagashyira hamwe. Twizeye ko n’ubutaha tuzatsinda ndetse n’igikombe tuzacyegukana.”

Muri Shampiyona iheruka muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Gahunga niyo yegukanye igikombe, mu gihe ikipe ya Paruwasi Katedelari Ruhengeri yari yaviriyemo muri 1/4 cya Shampiyona, ariko ngo kuri iyi nshuro bakaba biteguye gutwara igikombe.

