Imikino

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze gusubika amasezerano y’abakozi bayo

Nyuma y’uko Minisiteri ya siporo mu Rwanda ifashe umwanzuro wo guhagarika Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Mupira w’amaguru mu Rwanda, Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika amasereno y’abakozi bayo bose.

Nkuko babitangaje babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ikipe ya Kiyovu Sport yamaze gusubika amasezerano y’abakozi bayo bose kugeza igihe Shampiyona y’u Rwanda izasubukurirwa abakinnyi bakongera bagatangira gukora imyitozo ndetse no gukina imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport riravuga riti”Dushingiye ku cyemezo cya FERWAFA cyo gusubika amarushanwa ya shampiyona kuva kuwa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’abakozi kugeza igihe irindi tangazo risubukura amarushanwa rizazira”.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bukaba bwavuze ko buzakomeza gufasha abakozi babo muri ibi bihe, bagize bati”Ikipe izakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha abakozi mu gihe bishoboka muri ibi bihe bigoye Isi yose, Turizera ko vuba ibikorwa bya siporo byongera kugaruka buri wese agasubira mu nshingano ze”.

Nkuko bizwi impamvu yatumye Minisiteri ya Siporo ifata umwanzuro wo gusubika Shampiyona, ni icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego hano mu gihugu cyacu ndetse kikaba cyaratumye gahunda nyinshi zihagarara harimo n’ibijyanye n’imikino byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button