Imikino

Ikipe ya Etencelles yongeye kugarura Umutoza Calum Shaun Shelby wari warasezeye mu minsi ishize

Ikipe ya Etencelles ibarizwa mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, yamaze kugarura umutoza witwa Calum Shaun Shalby wari umaze iminsi ayisezeyeho ayishinja kutubahiriza bimwe mu byari bikubiye mu masezerano bagiranye ndetse no kudahabwa ubufasha n’ubuyobiz bw’iyi kipe.

Igaruka ry’uyu mutoza Calum Shaun Shelby ryabaye nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bw’ikipe ya Etencelles bwagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nk’umuterankunga mukuru w’ikipe ndetse n’abagabo batandukanye bigeze kuyobora iyi kipe, ni ibiganiro byibanze cyane kukurebera hamwe uko ikipe yabaho mu buryo bwiza ndetse n’uburyo yazajya itanga umusaruro uhagije.

Umutoza Calum yavuze ko ibyo yavuze byari ibihuha

Muri ibi biganiro niho hemerejwe ko uriya mutoza agomba kugarurwa nubwo yari yaragiye asezeye yanditse n’amagambo atari meza kuri iyi kipe ayishinja kutamwitaho, kuri ubu akaba yamaze kwemera kugaruka nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe bumusaba kugaruka kubatoza ndetse umutoza Calum akaba yavuze ko ibyo yari yaranditse asezera byari ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button