Amakuru

Ikipe ya As Kigali yaba igiye kwibikaho Myugariro Bayisenge Emery

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Bayisenge Emery, wari usanzwe akinira ikipe ya Saif Sporting Club yo mu gihugu cya Bangladesh, mu muryango winjira mu ikipe ya As Kigali nyuma y’uko asabye ikipe ye kuba yamureka akaza gukina mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ukomoka mu karere ka Rubavu, ashobora kuba agiye gusinyira ikipe ya As Kigali, kuko amakuru ahari aravuga ko ibiganiro byamaze kurangira hagati ye n’ikipe y’abanyamujyi, ngo icyaburaga ari uko ikipe ya Saif Sporting Club uyu musore yari asanzwe akinira itari yakamuhaye urupapuro rumwemerera kuyivamo.

Impamvu Bayisenge Emery yahisemo kuba avuye muri iriya kipe ya Saif Sporting Club, nuko shampiyona yo mu gihugu cya Bangladesh izatangira umwaka utaha mu kwezi kwa gatatu, rero uyu mukinnyi akaba yarabonye atamara icyo gihe cyose adakina, bituma asaba iriya kipe ko yaba imuretse akaza gukina mu Rwanda umwaka umwe, hanyuma warangira akazasubira kuvugana n’iriya kipe yo muri Bangladesh.

Bayisenge Emery mu myitozo

Uyu mukinnyi aramutse asinyiye ikipe ya As Kigali, yaba aje asangamo bamwe mu bakinnyi bamaze kugurwa n’iyi kipe barimo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura Victory Sport, Tchabalala bakuye mu ikipe ya Bugesera fc ndetse na rutahizamu Hakizimana Muhadjiri watandukanye n’ikipe ya Emirates Club yo mu Barabu.

Myugariro Emery Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011, ndetse akaba yaragiye anyura mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Amagaju Fc yakiniye muri 2010, Isonga Fc yakiniye muri 2011, ndetse n’ikipe ya APR Fc yakiniye kuva mu mwaka wa 2012 mbere yo kwerekeza hanze y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button