Imikino

Ikipe ya APR Fc yohererejwe ubutumire na FC Zurich isabwa umukinnyi Byiringiro Lague

Ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubusuwisi, yamaze kwandikira ibaruwa ikipe ya APR Fc ibasako yaboherereza Rutahizamu Byiringiro League akajya mu igeragezwa muri iriya kipe mu kwezi gutaha kwa Kane.

Iyi kipe mu butumire yoherereje ikipe y’ingabo z’igihugu APR Fc, yasabye ko umukinnyi Byiringiro League asabwa kuba yageze mu gihugu cy’Ubusuwisi mbere ya tariki ya 9 Mata 2021 kugirango atangire igeragezwa ndetse akazarisoza tariki ya 19 Mata 2021 ndetse ikipe ya FC Zurich ikaba yavuze ko izatanga burikimwe cyose kizagenda kuri mukinnyi, harimo aho azaba, amatike y’indege n’ibindi azakenera byose.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko Byiringiro Lague wari warahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi, yamaze gusaba uruhushya abatoza b’Amavubi rwo kuba avuye mu ikipe y’igihugu kugirango atangire gushaka ibyangombwa bizatuma abona uko yerekeza mu gihugu cy’Ubusuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya FC Zurich.

Byiringiro League ubwo yari mu mikino ya CHAN 2020 yaberaga mu gihugu cya Cameroon

Uyu mukinnyi akaba yarabonwe ndetse anashimwa n’abashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya FC Zurich ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubusuwisi ubwo yari mu mikino y’irushanwa ry’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN ya 2020 yaberaga mu gihugu cya Cameroon.

Byiringiro League n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko, akaba akomeje kugenda yitwara neza cyane kuva yagera mu ikipe ya APR Fc ndetse akaba akunda no kuyifasha cyane mu mikino ikina yose, mu gihe yaramuka atsinze igeragezwa azaba agiyemo yaba abaye undi mukinnyi werekeje hariya ku mugabane w’iburayi nyuma ya Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Rubanguka Steven ndetse na Nirisalike Salomon.

Ubutumire ikipe ya Fc Zurich yoherereje APR Fc ibasaba Byiringiro Lague

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button