Imikino

Ikipe ya AFC Leopard yafatiwe ibihano na FIFA kubera kutishyura umukinnyi Habamahoro Vincent

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA) ryamaze gufatira ibihano bikomeye ikipe ya AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya, nyuma y’uko itishyuye amafaranga ibereyemo umukinnyi w’umunyarwanda Habamahoro Vincent.

AFC Leopard ikaba yafatiwe ibihano byo kutazagura abakinnyi mu myaka ibiri yikurikiranya uhereye mu isoko ry’igura n’igurasha rizafungura muri Kamena, kubera kutubahiriza ibyo yari yasabwe na FIFA byo kwishyura amafaranga angana na 15,800,000 iyi kipe ibereyemo umukinnyi Habamahoro Vincent wahoze ayikinira.

FIFA ikaba yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ko ikipe ya AFC Leopards nta burenganzira ifite bwo kuzagura abakinnyi mu myaka ibiri iri mbere, ikaba izemererwa kongera kugura abakinnyi ari uko ibanje kwishyura amafaranga yose ibereyemo uriya mukinnyi w’umunyarwanda Habamahoro Vincent.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi areze ikipe yahoze akinira, umwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) muri Mutarama, wavugaga ko igomba kumwishyura miliyoni 1,8 y’amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 15,8 Frw) arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.

Ibi bikaba bije nyuma y’ikirego uyu mukinnyi Habamahoro Vincent yari yagejeje kuri FIFA ayisaba kumureganura ikamwishyuriza amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya( Miliyoni 15,8 y’amanyarwanda) ikipe ya AFC Leopard imubereyemo.

Kugeza ubu uyu mukinnyi kuva yatandukana n’ikipe ya AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya ari kubarizwa mu ikipe ya Kiyovu Sport yanahoze akinira mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button