Amakuru

Ifoto y’umunsi:Rutsiro:Guverineri Habitegeko yasuye abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu bwuzu bwinshi

Uyu munsi tariki ya 31 Gicurasi 2023 nibwo Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Bwana Habitegeko Francis n’itsinda ry’abayobozi barikumwe yagendereye akarere ka Rutsiro mu rwego rwo gusuzuma aho imihigo y’aka karere igeze.

Muri uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho iyeswa ry’imihigo akarere ka Rutsiro kahize;Guverineri Habitegeko yavuze ko icyabazinduye ari ukureba ibyatunganye mu mihigo hakarebwa ibitaranozwa kugirango binozwe heswa iyo mihigo.

Yagize ati:

“Tuje mu rwego rwo gusuzumira no gufatira hamwe ingamba zo kwesa imihigo uko bikwiye.”

Nyuma yo gusuzuma aho imihigo igeze yeswa;uyu muyobozi yasuye abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega mu murenge wa Mushubati bamwakiranye urugwiro.

Yabasuye mu rwego rwo kureba uko babayeho ;ibibazo bafite n’imbogamizi zaba zihari kugirango zibe zashakirwa umuti.

Ndutiye Isabella ni umwe mu baturage batujwe muri uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega muri uwo murenge wa Mushubati.

Aganira na kivupost yavuze ko bishimiye kwakira Guverineri wabo ko bamufata nk’umuyobozi ukurikiranira hafi ubuzima babayemo.

Ati:

“Mbere na mbere turashima unuyobozi bw’igihugu cyacu bwadutuje neza;tukaba turara heza dore ko mbere twabaga ahantu hahanamye hadushyira mu kaga turabashimira tubikuye ku mutima.”

Ikindi uyu mudamu ashima aravuga ko ubuyobozi butabajya kure bukabegera bakaganira ku bibazo byaba bibabangamiye.

Ati:

“Turashima cyane yaba ubuyobozi ku nzego zitandukanye ko zidusura zikatuganiriza;turabikunda;tukanabishima;bikaba byahamijwe na Nyakubahwa Guverineri wacu wadusuye nukuri turanezerewe.

Ni kenshi Nyakubahwa Guverineri w’intara y’Uburengerazuba byumvikana ko yagiye mu karere runaka kugirango arebe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo hagasuzumwa aho igeze yeswa gutyo ahagaragaye intege nke bigakosorwa hakabaho kwiminjiramo agafu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button