Idamange Iryamugwiza Yvonne yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Idamange Iryamugwiza Yvonne yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nkuko Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwabyanzuye kuri uyu munsi tariki ya 9 Werurwe 2021.
Urukiko rwateranye uyu munsi tariki ya 9 Werurwe kugirango rufate umwanzuro ku birego Idamange Iryamugwiza Yvonne aregwa, aho umucamanza yafashe umwanzuro ko uyu mugore Idamange agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo , kuko bitewe n’ibyaha uyu mugore ashinjwa ashobora kuba yatoroka mu gihe yaba arekuwe by’agateganyo.
Yvonne Idamange Iryamugwiza yatawe muri yombi tariki ya 15 Gashyantare 2021, nyuma yo kuvuga amagambo mabi abinyujije ku rubuga rwa Youtube aho yasebyaga Leta ndetse n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.
Iryamugwiza Idamange Yvonne umubyeyi w’abana bane, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, gukwirakwiza ibihuha muri rubanda yifashishije ikoranabuhanga, gutesha agaciro ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta y’u Rwanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake , gutanga ‘chèques’ zitazigamiye ndetse no guteza imvururu muri rubanda.