AmakuruMumahanga

Icyaha cy’ubujura cy’iyongereye kubyaha col. Tom Byabagamba aregwa

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Col.Tom Byabagamba nibwo yongeye kugezwa  imbere y’urukiko   rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa.

Bwa mbere, uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, yagaragaye yambaye imyambaro y’imfungwa za gisirikare mu Rwanda. Aboneka nk’ufite intege nkeya z’umubiri.
Agejejwe mu rukiko umucamanza yamubajije niba yemera “icyaha cy’ubujura ashinjwa”, Umucamanza ntiyasobanuye birambuye iby’iki cyaha n’uburyo yagikoze.

Koloneri Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibyaha n’urukiko rw’ubujurire, yabwiye urukiko ko icyo cyaha atacyemera.

            Col. Tom ajyanwe murukiko

Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.

Ikinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru kivugako  ibyaha igisirikare cyamureze byiyongera kubindi ari: ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.

Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.

Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali, uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ni umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba.

Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira mumategekego

Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko urubanza rusubikwa.byemezwako Iburanisha rikurikira  rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe afite abamwunganira mumategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button