Iyobokamana

Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo cya Ebola muri Uganda n’ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira iyi ndwara

Kuwa 20 Nzeri 2022, Ministeri y’Ubuzima ya Uganda yamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ko hari icyorezo gishya cy’Indwara ya Virusi ya Ebola mu karere ka Mubende ko hagati mu gihugu cya Uganda.

Ministeri y’ubuzima yafashe ingamba zikomeye zo kurinda abaturarwanda iki cyorezo cya Ebola hashyirwa ibyangombwa mu bitaro byose mu gihugu, ku bibuga by’indege ndetse no ku mipaka kugira ngo ikumire icyo cyorezo. Abaganga nabo bahawe amahugurwa ahagije kugira ngo bafashe uwahura n’ikibazo wese.

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kandi ibikorwa ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru kuri iyi ndwara ndetse n’ubukangurambaga bukorerwa mu turere tw’u Rwanda duturiye imipaka yaUganda, kuri za Radio na Televiziyo, ibyapa biriho ubutumwa bw’ingenzi bwo kwirinda ndetse n’ibimenyetso by’indwara ya Ebola byamaze gutunganywa no kwandikwa, ku buryo bigiye kugezwa no gukwirakwiza mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Gicumbi, Nyagatare.

Ese Ebola yageze mu Rwanda?

Oya. Gusa nubwo itaragera mu Rwanda, buri wese arasabwa gukora ibishoboka byose mu kwirinda icyo cyorezo cyagaragaye mu gihugu duturanye cya Uganda.

Ebola iterwa ni iki?

Ebola ni indwara iterwa na virusi yandurira mu maraso n’andi matembabuzi, yaba ava mu mubiri w’abantu cyangwa se inyamaswa.
Ni ibihe bimenyetso by’indwara ya Ebola?

• Kugira umuriro
• Kurwara umutwe
• Kubabara mu ngingo z’umubiri
• Kugira inkorora
• Guhitwa
• Kuruka
• Kubabara cyane mu nda
• Kugira ibiheri ku mubiri no gutukura amaso
• Kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri

Ubwoko bw’agakoko gatera Ebola buvugwa muri Uganda buteye bute?

Kugeza ubu ubwoko bw’agakoko gatera Ebola buzwi ni 5 ariko ubwoko 4 muri bwo nibwo butera icyorezo mu bantu kinabahitana.

Muri ubwo bwoko harimo ubwiswe Zaire Ebola Virus (bukomoka muri Zaire/Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), Taï Forest Ebolavirus ( bufite inkomoko muri Cote d’Ivoire), Bundibugyo Ebolavirus (yitiriwe Bundibugyo, Akarere ko muri Uganda kitwa Bundibugyo), hakaba na Sudan Ebolavirus ( yo muri Sudani ari nayo ubu iri kugaragara muri Uganda).

Ni iki kirimo gukorwa mu gukumira Ebola mu Rwanda?

– Abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bo kwa muganga bo mu turere dukora ku mipaka ndetse n’Umujyi wa Kigali barahuguwe kandi amahugurwa aracyakomeje
– Laboratwari zo mu gihugu zongerewe ubushobozi ku buryo zishobora gupima Ebola
– Guhanahana amakuru buri munsi no gusuzuma abantu binjira mu gihugu baturutse muri Uganda birakomeje
– Ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu kurwanya Ebola byarateguwe, ubutumwa bwigisha kwirinda Ebola bukomeje gutambuka mu bitangazamakuru.

Turasabwa ngo twirinde kwandura virusi itera Ebola?

• Kwirinda gukora ku muntu wagaragayeho ibimenyetso bya Ebola
Kwirinda gukora mu maraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola.

• Kwirinda gukora cyangwa kurya inyamaswa z’ishyamba zirwaye cyangwa se zipfushije.

• Kwirinda ingendo zitari ngombwa ahantu hagaragaye iki cyorezo.

Kugeza uturere twagaragayemo Ebola mu gihugu cya Uganda ni Mubende, Kassanda, Bunyangabo, Kagadi na Kyegegwa.

Ni ngombwa gukaraba intoki buri gihe hakoresheje amazi meza n’isabune
Ministeri y’ubuzima irasaba kandi abantu bose by’umwihariko abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abanyamahoteli n’abatwara abagenzi bambukiranya imipaka kugira uruhare mu gukangurira abantu bose kwirinda iki cyorezo harimo no kwirinda ingendo aho cyamaze kugaragara.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara telefoni itishyurwa 114.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button