Ibyavuye mu bushakashatsi ku ndwara zitandura mu Rwanda
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza uko indwara zitandura zagabanutse muri Rusange gusa kigatanga Inama ku ngingo simwe na zimwe nko kunywa inzoga zongereye izo ndwara.Ku banywa itabi baraganutse nkuko Raporo ya RBC ibigaragaza Abanywa itabi: bagabanutse kuva kuri 13% (2013) kugera kuri 7% (2022);abanywa inzoga bariyongereye kuva kuri 41%(2013) kugera 48%(2022) Abagabo(62%); Abagore(34%) ; Intara y’Amajyaruguru (56%) n’Amajyepfo(51%)nizo ziza imbere.Imbuto n’imboga bigira umumaro munini mu kurwanya indwara zitandura nubwo usanga bidakurikizwa nkuko imibare ya RBC ibigaragaza;kurya imbuto n’imboga biri hasi inshuro 5 munsi y’igipimo fatizo;Kurya umunyu biri hejuru: 8gr/ku munsi (bikwiye kuba munsi ya 5gr)
Muri icyo kegeranyo byagaragaye ko usibye mu cyaro; Kigali niho hari abitabira siporo benshi (7%),hagakurikiraho amajyepfo (6%)
Umubyibuho ukabije cyane wavuye kuri 2.8%(2013)ugera kuri 4.3%(2022); 34% y’abanya Kigali bafite ibiro by’umurengera ; Abari n’abategarugori bibasiwe inshuro 2 kurusha abagabo.Abafite umuvuduko ukabije w’amaraso biyongereye kuva kuri 15% kugera 17%; 43%y’abakuze barengeje imyaka 60 bafite umuvuduko ukabije w’amaraso.Diabete yo ikaba: 3%
Iki kegeranyo nacyo kigera ku mutekano wo mu muhanda Aho abatambara ingofero irinda impanuka (kasike) baganutse ho 44%(kuva kuri 74% muri 2013 kugera kuri 30% muri 2022) ;aboza amenyo kabiri ku munsi ni19%;mu gihe Abari n’abategarugori bisuzumishije kanseri y’inkondo y’Umura Ari 11%.
RBC ivuga ko izi ndwara zitandura iyo wazipimishije hakiri kare ukazisanganwa hari icyizere cyo kuzikira dore ko ugirwa inama n’abaganga bigatuma ugira icyizere cy’ubuzima.