Iyobokamana

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko abantu bagera kuri 50% bafite Covonavirus batabizi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’inzobere mu bijyanye n’ibyorezo, bwagaragaje ko abantu bagera kuri 50% bashobora kuba barwaye icyorezo cya coronavirus batabizi, kuko nta bimenyetso bagaragaza byerekana ko bafite iki cyorezo.

Mu itangangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cya Institut Pasteur ryagaragaje ko abantu 30% kugeza 60% by’abantu banduye coronavirus bagaragaza ibimenyetso bicyeya cyangwa ntihagire ibimenyetso bagaragaza. Impamvu yo kutagira ibimenyetso ishobora guterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu cyangwa indi mpamvu runaka.

Ushobora kuba nta bimenyetso ugaragaza ariko ukanduza abandi, ikinyamakuru le parisien kivuga ko uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’indwara zandura asobanura ati: “Kwandura biterwa cyane cyane n’ingano ya virusi igaragara mu mubiri “. Imwe mu nzira nyamukuru virusi yanduriramo ni amacandwe, aboneka mu gihe umuntu akorora cyangwa yitsamura.

kwitsamura, gukorora cyangwa kuvuga bishobora kuba inzira yo kwanduza abandi bantu. Kugira ngo wirinde izi ngaruka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirasaba abantu kujya basiga byibuze metero 1 hagati y’umuntu n’undi. Niba ukunda gukorora cyangwa kwitsamura, koresha agatambaro kabugenewe kugirango utwikire umunwa. Ubundi ukoresha imbere y’inkokora yawe aho gukoresha ibiganza byawe.

Ikindi kandi mu gihe hari aho ugiye uvuye mu rugo, genda wambaye agapfukamunwa kandi ukambare neza mu rwego rwo kubasha kwirinda ndetse urinda n’abandi, kandi wirinde kugenda usuhuzanya n’abantu bose kuko n’ibimwe mu bishobora kuba inzira yo kwanduzanya icyorezo cya coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button