Ubuzima

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK bigiye kwimurwa

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena ko ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, bizimurirwa mu Karere ka Kicukiro i Masaka kubera ko aho biri ubu biri kugenda bibyigwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Ibi Bitaro byakoreraga mu Karere ka Nyarugenge kuva mu 1918 byubakwa n’Abakoloni b’Ababiligi, biteganyijwe ko bizimurirwa i Masaka muri Kamena 2025.

Ubwo yagezaga kuri Sena gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, yemeje ko ibi Bitaro bigiye kwimurwa.

Ati “Harabura amezi make, duteganya ko muri Kamena cyangwa muri Kanama byose bizaba byarangiye, ibitaro bikaba byakwimuka, rero inyubako zigeze kure, turateganya ko mu mezi make zizaba zarangiye ndetse igikorwa cyo kwimuka kigatangira.”

“Ntabwo ari ukwimuka bihutiyeho kuko kwimura ibitaro, kwimura serivisi, ni ibintu bigomba gutegurwa abaturage bakabimenya, ibyuma bigashyirwamo, ibikoresho bigashyirwamo mu buryo butuma serivisi zidahagarara.”

Yakomeje agira ati “Hariya CHUK yari iri na ho turateganya kuzakomeza kuhakoresha kuri serivisi zikenewe zishobora guhurizwa hamwe bitewe n’ibindi bitaro biri hafi hariya. Ibyo birateganyijwe hari amatsinda ari kubitegura neza kugira ngo barangiza kubaka n’ibyo byose bihita bikurikiraho.”

Mu 2013 ni bwo hatangajwe umushinga wo kwimura Ibitaro bya CHUK, bigakurwa aho byakoreraga. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko mu gice cyubatsemo ibi bitaro hari kugenda hazamo umubyigano utewe n’ibikorwa bishya bihavuka birimo iby’ubucuruzi.

Biteganyijwe ko ibitaro bya CHUK bizakorera mu byahoze ari ibitaro bya Masaka, cyane ko kugeza mu Ugushyingo 2024, imirimo yo kubivugurura yari igeze kuri 80%, bikazuzura bitwaye miliyari 85 Frw.

Bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827 bafite ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho bivuye kuri 400 byakiraga.

Sena yabwiwe ko ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button