Ibimenyetso byakwereka ko ugiye kurwara diyabete
Diyabete ni indwara ihangayikishije isi kandi ni mu gihe kuko uwamaze kuyirwara biba bigoye kuyikira burundu. Ahubwo agirwa inama z’ibyo yakora, ibyo yakirinda ndetse akanahabwa imiti imufasha gukomeza kubaho atarembejwe n’iyi ndwara.
Nyamara burya nta ndwara itabanzirizwa n’ibimenyetso. Na diyabete igira ibimenyetso biyibanziriza, bikaba byerekana ko igipimo cy’isukari mu mubiri cyatangiye kuzamuka.
Iyo ufatiranye bikiri kuri uru rwego, rwose ntabwo uhinduka umurwayi ahubwo inama n’imiti uhabwa bituma ibipimo bisubira ku rugero rwiza, ntube umurwayi wa diyabete
Ibimenyetso 7 waheraho ukajya kwipimisha diyabete hakiri kare
Kureba ibicyezicyezi
Akenshi diyabete yo mu buryo bwa 2 irangwa nuko igipimo cy’isukari mu maraso cyazamutse, iyo rero gitangiye kuzamuka birangwa nuko ubushobozi bwo kureba bugenda bugabanyuka nuko kwitegereza ikintu neza ntibibe bigishobotse ahubwo ugasanga ibyo ureba bitagaragara neza, bimeze nk’aho biri mu gihu.
Iyo igipimo cy’isukari gisubiye ku rugero nyarwo kwa kureba ibicyezicyezi birashira, ukongera ukareba neza
Guhorana icyaka
Iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri wacu, haba hasigaye akazi k’impyiko ko gusohora iyabaye umurengera. Ibi bituma unyaragura cyane, bityo uko unyara kenshi ni nako umubiri utakaza amazi menshi cyane nuko kugirango umubiri ukwereke ko ucyeneye kongeramo ayandi, bikarangwa no kugira inyota idashira. Mu gihe rero ugira inyota ku buryo budasanzwe, haba hakonje cyangwa hashyushye, niyo waba nta kintu wakoze, ni byiza kwihutira gupimisha igipimo cy’isukari mu maraso.
Gutakaza ibiro ku buryo budasanzwe
Mu gihe umubiri utari kubasha kubona ingufu ukeneye zivuye mu isukari yo mu maraso, uhitamo gukoresha ibindi biri mu mubiri bishobora gutanga ingufu, cyane cyane ibinure. Ingaruka zabyo zikaba gutakaza ibiro, kandi nta kintu nk’indwara cyangwa regime kiri kubigutera. Aha naho uzihutire kwa muganga
-
Indwara ziterwa na mikorobi n’ibisebe bidakira vuba
Iyo isukari ibaye nyinshi bituma amaraso atabasha gutembera neza mu mubiri bityo uruhu ntirubashe kwisana neza kandi vuba mu gihe hari ikirukomerekeje. Si ibyo gusa kuko binatuma mikorobi za bagiteri n’imiyege zikomeza kwiyongera bityo indwara ziterwa na zo ntizikire, zanakira zikagaruka vuba. Akenshi indwara z’uruhu, n’ubwandu bwo mu gitsina ku bagore, nibyo bikunze kugaragara
Umunaniro udasanzwe
Isukari yo mu maraso niyo umubiri wacu ubyazamo ingufu ukoresha. Ariko iyo uri mu nzira zo kurwara diyabete, bituma insulin ihangana bityo umubiri ntubashe gukoresha isukari ngo uyihinduremo ingufu ukeneye. Ibyo bitera guhorana umunaniro kandi nta kintu gitwara ingufu wakoze.
Kongera ibiro bidasanzwe
Nubwo twabonye ko umubiri udakoresha isukari bityo ukaba watakaza ibiro cyane, noneho hari igihe kwa guhangana no gutsimbarara kwa insulin bitera umubiri gukenera ingufu cyane, nuko bikagusaba kurya byinshi kandi byongera ingufu, ingaruka ikaba kwiyongera kw’ibiro, nabwo ariko ku gipimo cyo hejuru.
Impinduka ku ruhu
Kubera kuzamuka kw’igipimo cy’isukari mu maraso, bituma n’igipimo cya insulin cyiyongera. Uku kuzamuka kwayo rero bituma uturemangingo two ku ruhu dukura ku muvuduko udasanzwe nuko bigatera kwirabura cyangwa kwijima ku ruhu cyane cyane ku ijosi inyuma, ku nkokora, mu ihiniro ry’ukuboko, ndetse ukumva horohereye cyane bidasanzwe. Ikindi ni uko rimwe na rimwe ku ruhu ubona hameze nk’ahahiye ku buryo hatutumba, ibi na byo bikaba byerekana ko amaraso ari gutembera nabi.
Muri macye ngibyo ibimenyetso by’ingenzi bizakwereka ko igipimo cy’isukari mu maraso yawe kiri kugenda kizamuka bityo bigusabe kuba wajya kwa muganga kwisuzumisha, ufatirane hakiri kare.
Niyo utajya kwipimisha kwa muganga nawe ubwawe wakigurira agakoresho gakoreshwa mu gupima isukari yo mu maraso. Kaboneka henshi muri za farumasi, aho uzakagurira bazagusobanurira uko gakoreshwa
src: umutihealth