Amakuru

Ibiganiro bya Luanda ntibikibaye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ukuboza, 2024 yahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda( Olivier Nduhungirehe) na DRC( Therese Kayikwamba Wagner) yarangiye hatumvikanywe ku ngingo y’uko M23 nayo ikwiye gutumizwa mu biganiro by’amahoro byari byabazinduye.

Ni imwe mu mpamvu zatumye inama yari buhuze Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi yari bube kuri iki Cyumweru isubikwa.

Indi mpamvu ikubiye mu itangazo rya MINAFFET ni uko ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu bitageze ku ngingo ikomeye irebana n’ibyo DRC yigeze kuvuga, binyuze kuri Perezida Tshisekedi, by’uko Kinshasa ishaka guhirika ubutegetsi bw’i Kigali, iby’uko ikorana n’imitwe y’abashaka gutera u Rwanda barimo FDLR, Wazalendo, Guverinoma y’Uburundi, bikiyongeraho n’amacenga u Rwanda ruvuga ko DRC ikoresha muri uyu mukino.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X rivuga ko nubwo ibintu ari uko bimeze, hakiri igihe kigenwa n’ibyo umuhuza, ari we Angola, ashaka kugira ngo DRC ishyire mu bikorwa ibyo isabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button