Amakuru
Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrole byaganyutse
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1517 naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwavuze koi bi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z’ijoro.
RURA yatangaje ko “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”