Iyobokamana

Ibi bitekerezo ukwiriye kubisiga inyuma mu gihe ugiye kubaka urugo

Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntago bishobora buri wese kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi niyo mapamvu mu gihe hari ingeso za kunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo.

Mu gihe cyose urangwa nizi ntekerezo ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntago mwamarana kabiri. zimwe muri izo twavuga:

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina: niba utekereza gushaka mu mutwe wawe hakazamo imibonano mpuzabitsina gusa menyako udafite igihe kinini uri mu rwawe

2.Gushaka kuko ubonye ko ugiye gusaza: umutima ntuba uri kurugo ahubwo uba gugirango uve mu mubare w’ingaragu ntago urugo rwawe rwamara kabiri

3.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo: Iyo umutungu ushize ruvuza umuhoro cyangwa mukarangwa n’umwijyane nibyiza gushaka kuko ari ngomba nta mpamvu nyamukuru ibiguteye

4.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa: gusama inda itateganyijwe si ishyano riba ryaguye iyo akenshi wiziritse ku musore wayiguteye agutunga byo kwihesha amahoro ariko nti mumarana kabiri

5.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe: urugo ni umwanzuro umuntu yifatira bitewe n’impamvu runaka iyo ushatse kuko wabihatiwe n’ababyeyi cyangwa umuryango urugo rwanyu ntirumara kabiri kuko muhora murangwa n’amakimakimbirane kuko ntarukundo ruba rwarabaye hagati yanyu.

Nahawe wowe usomye iyi nkuru ngo ufate umwanzuro kuko Gushinga urugo bisaba gufata umwanzuro wawutekerejeho bihagije kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuzira herezo mu gihe imana ikibatije ubujima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button