Amakuru

Ibi bishobora kukubaho niba urya ingano nyinshi y’amagi

Abahanga mu by’imirire bavuga ko hari ibiribwa nk’imboga n’imbuto ushobora kurya buri munsi bikagufasha kurushaho kugira ubuzima buzira umuze, icyakora hari n’ibyo batanga inama ko byaba byiza kurushaho abantu bimenyereje kubirya ku rugero runaka bitewe n’icyo bizanira umubiri wabo.

 

Bimenyerewe ko amagi ari kimwe mu biribwa bikomoka ku matungo bikungahaye ku ntungamubiri gusa si benshi bazi ko anifitemo ibinure mu muhondo wayo ku buryo kuyihata buri munsi kandi ku bwinshi bishobora gutuma umuntu agira ibirenze ibikenewe.

Kwihata amagi cyane, abahanga basobanura ko bishobora kugeza aho aba nta ntungamubiri atanga mu mubiri.

Ibi bivuze ko umubiri w’umuntu urya amagi umunsi ku wundi, biwuviramo kugira ibinure byinshi bikaba byamukururira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza umuntu atagiye arenza igi rimwe ku munsi.

Impuguke mu by’imirire, Caroline Thomason, wo muri Leta ya Virginia, ashimangira ko amagi ari icyo kurya cyihariye bitewe n’intungamubiri z’ingenzi ziyagize.

Agira akarusho ko kwigiramo Vitamini D ubusanzwe idapfa kuboneka mu biribwa, ndetse akanigiramo vitamini z’umwihariko zifasha mu mikorere y’ubwonko muri rusange.

Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy’umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy’umuhondo ari na ho habamo ibinure.

Abahanga mu by’imirire babishingiraho bavuga ko umuntu ashobora kurya igice cy’umweru gusa igihe adakeneye ibyo binure cyangwa akarya igi ryose kugira ngo abone intungamubiri na vitamini icya rimwe.

Imibare igaragazwa na Mayo Clinic, yerekana ko mu igi rimwe haba harimo calories 75, garama eshanu z’ibibyibushya (ibinure), garama esheshatu za protéine, miligarama 67 za Potassium, miligarama 70 za sodium na miligarama 210 za cholestérol.

Impinduka zishobora kuba ku mubiri w’umuntu urya amagi buri munsi harimo kugira imbaraga nyinshi, gushyira umutima ku byo uri gukora mu buryo bworoshye, ubuzima bwiza bw’ubwonko no kutibagirwa ibintu, kugira akanyamuneza no kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button