Ikinyarwanda mu ndimi 5 ziyongereye kuzindi zabonekaga muri google translate
Google Translate ni uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mugusemura indimi , bwavumbuwe n’ikigo GOOGLE Inc mu mwaka wa 2006.
Iri koranabunga rikoreshwa nabenshi ku isi kuko Google Translate ibasha gusemurira abantu bo mubihugu bitandukanye kuko ibasha gusemura indimi zigera ku 103.
Amakuru dukesha ikinyamakuru www.cnet.com aravuga ko google igiye kongera indimi 5 zisanga izindi 103 zarizisanzwe muri Google translate , murizo ndimi hakaba hagaragaramo ururimi rwacu rw’ikinyarwanda.
Mu ndimi zigiye kongerwa muri Google translate harimo I Kinyarwanda , Odia ururimi rukoreshwa mu gihugu cy’ubuhinde mu gace kitwa Odisha ,Tatar ururimi rwaba Turkic ubwoko bunoneka mugihugu cya Turikiya , uru rurimi kandi rukaba rukoreshwa mubihugu byuburayi birimo U Buridiya na Siberia ,Turkmen ni ururimi rukoreshwa mugihugu cyitwa Turkmenistan giherereye muri Asia na Uyghur urunarwo nururimi rukomoka mugihugu cya Turikiya rukaba rukoresha mugace kitwa Xinjiang mu burengerazuba bw’ubushinwa.
Mu ndimi 5 zigiye kwiyongera muri Google translate , 3 murizo (Kinyarwanda , Tatar na Uyghur) zizagaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mukwinjiza inyandiko rizwi nka Virtual Keyboard Input mu ma telephone.
Source: www.cnet.com