HUYE: Umuturage yafashwe yigabije ishyamba rya Leta
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu karere ka Huye, yafashe umuturage wari urimo kwangiza ishyamba rya Leta nyuma yo gutemamo ibiti bigera kuri 52.
Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, wafatiwe muri iryo shyamba riherereye mu mudugudu wa Kinyana, akagari ka Mutunda mu murenge wa Mbazi, ahagana saa munani n’igice z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Nyuma y’uko abaturage babonye ko uyu mugabo yiraye mu ishyamba rya Leta agatemamo ibiti, babimenyesheje abayobozi b’inzego z’ibanze muri uriya mudugudu iri shyamba riherereyemo nabo bihutira kubimenyesha Polisi, niko guhita afatwa.”
Yongeyeho ati: “Si ubwa mbere inzego z’ibanze za hariya zakunze kwihanangiriza abantu bangiza iri shyamba rya Leta, byagiye bigaragara ko baritema ariko ntawe urarifatirwamo.”
Nyuma yo gufatwa yavuze ko ibyo biti yari aje kubitema ashaka kubyubakisha ikiraro cy’ingurube.
SP Habiyaremye yashimiye abaturage n’inzego z’ibanze ku kuba amakuru yatangiwe ku gihe agafatwa.
Yaburiye abatema amashyamba ya Leta kimwe n’abangiza ibidukikije muri rusange ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kubyirinda ahubwo bakagira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga.
Uwafashwe n’ibyo biti yafatanywe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Mbazi ngo iperereza rikomeze.
Itegeko No.48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, ingingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 3.