
Bigwi Alain Lolain yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cy’imyaka irindwi rumaze kumuhamya icyaha cyo kwaka no kwakira indonke.
Mu iburanisha, Bigwi yaregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo icyo kwaka no kwakira indonke (ruswa), ndetse n’icyaha cy’iyezandonke ariko cyo urukiko rwakimugizeho umwere rumuhamya kimwe.
Ubushinjacyaha buvuga ku wa 19 Nyakanga 2023, Bigwi yasabye indonke (ruswa) y’ibihumbi 300 Frw, ayaka Rtd Captain Ntaganda Emmanuel kugira ngo amwemerere gukomeza kubaka inzu y’ubucuruzi muri santere ya Bishya, muri Mugombwa, ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bigwi yahawe ruswa ku wa 26 Kanama 2023, binyuze mu ikoranabuhanga ikanyuzwa ku witwa Batete Alphonsine usanzwe acuruza, aho Ntaganda yahamagaye Bigwi saa 07h15’ bemeranya guhura, nyuma gato Bigwi ahita ahamagara kuri Batete saa 07h28’; nanone ngo nyuma y’umunota umwe, Bigwi amaze kuvugana na Batete, saa 07h29, Ntaganda yahise yohereza amafaranga kuri kode iri mu mazina ya Alimentation ya Batalpha, ya Batete Alphonsine, ngo Bigwi aze kuyafata mu ntoki.
Ni ibyaha Bigwi yahakanye, asaba ko hagaragazwa amajwi yafashwe agaragaza ibyo yavuganye na Ntaganda ndetse na Batete kugira ngo hemezwe ko ari ruswa yakaga cyangwa niba ari ibindi bitari ruswa.
Bigwi yavuze ko ubushinjacyaha butabasha kugaragaza uko ayo mafaranga yabikujwe ngo amugereho, akanavuga kandi ko Ntaganda yaciwe amande y’ibihumbi 50 Frw kubera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agasobanura ko atari gucibwa ayo mande kandi yatanze ruswa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwahamije Bigwi icyaha cya ruswa, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 900Frw, ariko rumuhanaguraho icyaha cy’iyezandonke.
Bigwi Alain Lolain wahoze ayobora Umurenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024.