
“Hindura Blague”, ubukangurambaga bwatangijwe bugamije guhindura imvugo zibasira ab’igitsina gore.
Ni kenshi muri sosiyete y’abantu benshi hakunze kumvikana imvugo zigaruka ku bagore, ahanini zisa n’izibasubiza inyuma ariko kandi ababikora bakabikora basa n’abatera urwenya.
Iyo umwana akoze neza yitwa akagabo cyangwa bakavuga bati”ungana so, cyangwa bati imfura igenda nka se.” Gusa iyo akoze nabi cyangwa akagira imico idashimishije, baravuga bati”uri uwa nyoko.”
Ingero z’imvugo zigaragaza umugore nk’umunyantege nke, ndetse zinakunda gukoreshwa muri sosiyete batera urwenya ni nyinshi, nk’aho umuntu utwaye imodoka nabi mu muhanda, bavuga bati”ntawundi wakora ibi atari umugore.”
Izi mvugo n’izindi nyinshi, nizo zahagurukije umuryango w’Abibumbye wita ku bagore, batangira ubukangurambaga bugamije guhindura izi mvugo, akenshi zinajyana n’imyumvire. Ni ubukangurambaga bise “Hindura Blague”.
UN women igaragaza ko ubu bukangurambaga bugamije gutuma hahindurwa amagambo akoreshwa mu rwenya akagaragara nko gusubiza inyuma ihame ry’uburinganire.
Gukora ubu bukangurambaga ngo byaturutse kukuba hari ibyagezweho mu bukangurambaga bwiswe ‘IMPACT 10x10x10’ mu mwaka wa 2015 mu Rwanda, aho abagabo n’abasore bashishikarijwe kwamagana imvugo nyandagazi zisesereza abagore.
Muri ubu bukangurambaga hazakorwa ibikorwa birimo: guhuza Abanyarwenya kugira ngo bategure urwenya rwubaka, gushyiraho uburyo bwo kuganira ku buringanire binyuze mu rwenya, no gushyigikira abafite ibikorwa byamagana urwenya rusesereza abagore n’abakobwa.
Abanyarwenya n’abanyamakuru bazakangurirwa kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bwubaka, ndetse hatezwe imbere ibiganiro kuri radiyo, televiziyo, n’izindi mbuga bizafasha abantu gutinyuka kwamagana urwenya rusuzugura abandi.
Abateguye ubukangurambaga bavuze ko Hindura Blague izaharanira guca iyo mico no gushyigikira urwenya rurimo ubutumwa bwubaka, butabogamye kandi butesha agaciro imyumvire ya kera igamije gupfobya umugore.
https://x.com/unwomenrwanda/status/1889363769899327688?s=48