Hifuzwa ko 95% by’Abanyarwanda bazajya bivuriza mu mavuriro mato
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abaturage bivuriza ku mavuriro mato bangana na 85%, mugihe intego yayo ari uko abivuriza kuri aya mavuriro bagera kuri 95% ngo kuko bizagabanya ubucucike bukigaragara mu bitaro hirya no hino mu gihugu.
Ibi iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yageza ibiganiro ku basenateri bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.
Muri ibi biganiro hagaragajwe ko amavuriro yibanze angana na 20% yafunze imiryango, ahanini biturutse kubikorera bayahawe nyuma bakayata.
Mu bindi bibazo byagaragajwe nk’ibikibangamiye imikorere y’amavuriro mayo, harimo ubuke bw’abaganga, ibishoboka no gutuma amwe muri Aya mavuriro afunga imiryango, gusa ngo minisiteri y’ubuzima iri gukora ibishoboka kugira ngo umubare w’abaganga muri aya mavuriro wiyongere.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko mu mavuriro yose ari mu gihugu agera kuri 57.6%, ari amavuriro y’ibanze yivurizwamo n’abaturage bagera kuri 85%, ariko intego ikaba ari ukugera nibura kuri 95%, kuko bizagabanya ubucucike mu mavuriro.
Ati”Ubu Abanyarwanda bivuriza ku mavuriro y’ibanze, ni ukuvuga Poste de sante na Centre de Sante ndetse n’bavurwa n’abajyanama b’ubuzima bari ku kigero cya 85% hafi kuri 90%, ariko turifuza ko birenga bikagera kuri 95% impamvu nuko bizagabanya ubucucike mu mavuriro kandi bituma n’abantu bivuza kare, bikagabanya urugendo bakora bajya kwivuza kuburyo umuntu azajya agenda n’amaguru akagera ku ivuriro indwara itaramurembya.”
Perezida wa Sena Dr Francois Xavier Kalinda, yavuze ko abona urwego rw’ubuzima rurushaho gutera imbere, cyane ko kuri ubu biteganywa ko buri kagali mu Rwanda kazubakwamo Poste de Sante mu rwego rwo kurushaho kwegereza ubuvuzi abaturage.
Ati”Mu byukuri urwego rw’ubuzima rurarushaho gutera imbere umunsi ku munsi, porogaramu y’ubuzima iragenda igera kuri bose, kuburyo biteganywa ko buri kagali kose ko mu Rwanda kagira Poste de sante,kandi ibi bizadufasha mu gikorwa cyo gusura no kugenzura amavuriro tuzatangira mu cyumweru gitaha.”
Mu Rwanda habarurwa amavuriro y’ibanze azwi nka poste de Sante 1,280, muri zo 50% ni iz’abikorera mugihe izindi 50% zikurikiranwa n’ibigo nderabuzima.
Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017, abaturage bivurizaga kuri Poste de Sante ari ibihumbi 71,212, bitandukanye no mu mwaka wa 2023-2024, aho bageze kuri Miliyoni 3,963,545. Intego ya minisiteri y’ubuzima ni ukongera umubare wa poste de sante ku buryo umuturage azabona ubuvuzi bumwegereye.