
“Hazaca uwambaye”. Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe umusifuzi mpuzamahanga
Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude bakunze kwita Cucuri yahawe kuzayobora umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku cyumweru tariki 9 Werurwe 2025 uzabera kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi uzakirwa n’Ikipe ya APR FC, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40 ikurikiye Rayon Sports ya mbere ifite amanota 42.
Ikipe izatsinda muri izi zombi izahita ifata umwanya wa mbere ikomeze umuvuduko wo kurundanya amanota azayifasha kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona y’Igihugu.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka igikombe cya Shampiyona mu 2019, mu gihe APR FC yo imaze inshuro eshanu zikurikiranya ariyo ikegukana.
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe ni Karangwa Justin na Mugabo Eric ari umwungiriza wa kabiri, Umusifuzi wa Kane ni Ngabonziza Jean Paul mu gihe Komiseri w’Umukino ari Munyanziza Gervais naho Sekamana Abdoulkharim azaba ashinzwe kureba imyitwarire y’abasifuzi.
Ni umukino wihagazeho kuko guhera uyu munsi ku wa 7 Werurwe 2025, ni 5000 Frw mu myanya isanzwe hejuru, 7000 Frw mu myanya isanzwe hasi, 40.000 Frw muri VIP na 120.000 Frw muri VVIP (Executive Seats).
