AmakuruIyobokamanaMumahanga

Hatangajwe igihe Papa Francis azashyingurirwa

Ubuyobozi bwa Vatican bwatangaje ko Umurambo wa Papa Francis wari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi uherutse kwitaba Imana, uzashyingurwa ku wa 26 Mata 2025 Saa yine za mugitondo.

Papa Francis watangiye kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi mu 2013, yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025 azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko no guhagarara k’umutima nyuma yo kumara iminsi akurikinwa n’abaganga aho yari arembejwe n’indwara y’ubuhumekero ariko yari amaze koroherwa yarasezerewe mu Bitaro arwariye mu rugo.

Kuri ubu i Vatican hakomeje imyiteguro y’umuhango wo guherekeza Papa Francis uzakurikirwa n’imyiteguro y’itora ry’undi mushumba Mukuru wa kiliziya mushya.

Biteganyijwe ko Umurambo wa Papa Francis uzajyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ku wa 24 Mata 2025 ari naho uzashyingurwa ku wa 26 Mata uvuye muri Chapelle ya Santa Marta aho yari atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button