Harry Maguire yatangaje ko yari afite ubwoba bwinshi ubwo yari afungiwe mu Bugereki
Nyuma y’uko Myugariro w’ikipe ya Manchester united ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Harry Maguire yari yafatiwe mu gihugu cy’Ubugereki , yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi cyane ndetse yibazaga ibiri kumubaho.
Maguire wari wafashwe azira kurwana n’abapolisi bo muri kiriya gihugu, yahise ajyanwa gufungwa ari kumwe n’umuvandimwe we,ibi bikaba byarabaye ubwo Harry Maguire n’umuryango we bari bagiye mu biruhuko ahitwa MyKonos mu Bugereki.
Uyu Myugariro yagize ati”ubwo twafatwaga, nabanje gutekereza ko twashimuswe, batangiye kudukubita cyane, badupfukamisha hasi , batubwira gushyira amaboko Ku mitwe yacu, bankubitaga inkoni Ku maguru bambwirako nta mahirwe nzongera kugira yo gukina umupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi nyuma yo gushinjwa icyaha cyo kurwana n’abapolisi, akaba yarasabiwe gufungwa igihe kingana n’amezi makumyabiri na rimwe muri gereza hamwe n’umuvandimwe we Joe Maguire ndetse n’inshuti yabo yitwa Christopher Sharman.
Gufatwa kwa Maguire byatumye umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Gareth Southgate’s, amukura ku rutonde rw’abakinnyi yari yahamagaye bari kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi.
Harry Maguire yageze mu ikipe ya Manchester united avuye mu ikipe ya Leicester city , ndetse akaba yarananyuze mu makipe atandukanye nka Hull city na Sheffield united.