Amakuru

Gushyira amafoto y’Ubwambure Ku mbuga nkoranyambaga bigiye guhanirwa;Menya umushinga w’itegeko rishya

Guverinoma y’u Rwanda iri mu rugendo rwo kuvugurura Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ahazashyirwamo ibyaha bishya bitari bisanzwe muri iki gitabo birimo icyo kwiyandarika.

Umushinga w’itegeko watangiye gusuzumwa n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

Ni itegeko rizaba riteganya ibikorwa bifite ingaruka mbi ariko itegeko ririho ritigeze riteganya nk’ibyaha kandi nyamara bigaragara ko bene ibi bikorwa bigenda byiyongera, birimo no kwiyandarika mu ruhame.

Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kugeza ubu ikintu abantu benshi bibaza ni ukumenya ibizajya bishingirwaho harebwa niba koko umuntu yakoze ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame.

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati ‘‘Kwiyandarika bihera he bikagarukira he? Ni ibiki turashyira muri iri tegeko ku buryo tuzajya tuvuga ngo umuntu wiyandaritse kuri uru rwego azajya ahanwa n’iri tegeko.’’

Ku mbuga nkoranyambaga wasangaga abari bamaze kubigira umuco ibyo usanga Bamwe mu banyarwanda babinenga bakanavuga ko ari ukwinjirira umuco nyarwanda muri kirazira zawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button