Amakuru

Guinea Equatorial: Imibare y’abamaze guhitanwa n’iturika ryabaye muri kiriya gihugu ikomeje kwiyongera

Mu gihugu cya Guinea Equatorial haherutse kubera iturika ridasanzwe ryabaye mu mpera z’icyumweru twasoje, ryatumye abantu benshi bakomereka ndetse abantu basaga ijana bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, kugeza ubu abantu bagera kuri 98 bamaze kwitaba Imana bitewe na ririya turika ryabaye muri kiriya gihugu, naho abandi bantu bagera kuri 615 barakomeretse, mu abagera kuri 299 aribo bakiri kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.

Kugeza ubu hakaba hatangajwe imibare mishya y’abantu bamaze kwitaba Imana nyuma y’uko abakorerabushake bamaze umunsi wose wo kuwa mbere tariki ya 8 Werurwe barimo gushakisha abapfuye mu nzu zangijwe n’iturika, bikaba bivugwa ko ririya turika ryatangiriye mu kigo cya gisirikare giherereye mu mujyi wa Bata ndetse abayobozi  bakaba bavuze ko hari intambi zibitse n’abahinzi batwitse imirima biri mu bayatangije iturika..

Perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Obiang Nguema yashyize hanze itangazo agira ati ” iturika ryangije ibintu byinsi harimo amazu hafi ya zose ndetse n’inyubako zo mu mujyi wa Bata”.

Akaba yakomeje agira ati” Guturika bishobora kuba byatewe n’abahinzi batwitse imirima iri hafi y’ikigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Bata, ibitaro byo mujyi wa Bata byuzuyemo inkomere nyinshi turasaba amahanga ko yadufasha”.

Nkuko amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko habaye guturika muri kiriya gihugu yagaragaje abantu benshi bagize ubwoba ndetse birukanka cyane bahunga.

Ambasade ya Espagne muri kiriya gihugu yasabye abaturage ba Guinea ko baguma mu ngo zabo ndetse ikaba yanashyizeho umurongo bashobora guhamagara mu gihe hari ukeneye ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button