Amakuru

Guhindura ifoto yo Ku indangamuntu bikorwa bite?

Ikarita ndangamuntu ikoreshwa ubu yashyizweho hisunzwe Itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

Muri iyo myaka abari bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu bahise bazifata, ndetse n’abakuru bigenda uko ariko kuri ubu umubare munini usanga ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko babigenza ngo amafoto bafotowe ari ku ndangamuntu ahindurwe kuko ateza urujijo cyangwa akaba atabateye ishema.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yabwiye RBA ko iyo umuntu afite ifoto iteje urujijo ku ndangamuntu ashobora guca ku biro by’Umurenge umwegereye agafashwa gusaba kuzafotorwa ariko atanze iyo yari afite mbere.

Yagize ati “Iyo umuntu yari asanganwe indangamuntu, kuyisubiramo ngo twongere tumufotore bigira inzira yabyo yihariye, ntabwo ari nk’uwifotoza ubwa mbere. Uwo nguwo abisaba akoresheje imeyili [e-mail] yacu cyangwa se akegera umwanditsi w’irangamimerere ku murenge umwegereye noneho tukamuha gahunda yo kuzaza kugira ngo tuyikore kuko agomba kudusubiza ya yindi hanyuma tukayikora tuyihuza n’amakuru ya ya yindi yari afite.”

“Ni yo mpamvu ari serivisi yihariye ikorwa mu nzira yihariye ariko iyo umuntu akeneye kongera gusaba iyo serivisi ashobora kuza ku cyicaro cyacu cyangwa se akanyura ku murenge tukabona kumuha gahunda akazaza tukayikora.”

Mukesha avuga ko ubusabe bw’ukeneye iyi serivisi budatinda kuko uwanditse asubizwa mu gihe cya vuba.

Yanavuze ko ku bantu bagiye gufata indangamuntu ku nshuro ya mbere, imirenge yatangaga serivisi zo gufotora yiyongereye, iva kuri 195 igera kuri 246, bivuze ko hiyongereyeho imirenge 51.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi isohoye itegeko riteganya ko mu myaka ine iri imbere hazatangira gukoresha indangamuntu koranabuhanga.

 

 

Amakuru azifashishwa azakusanyirizwa ku biro by’Umurenge, Akagari n’Ibigo by’ubuvuzi no mu biro byimukanwa, naho ku Banyarwanda bari mu mahanga bizakorerwa ku “biro by’ububanyi n’amahanga by’u Rwanda”.

Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu imwe y’Igihugu y’Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi izahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button