Amakuru

GISHARI: Hatangijwe amahugurwa ajyanye n’imicungire y’intwaro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no gucunga umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA), yitabiriwe n’abagera kuri 24 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda (RDF) no mu rwego rw’Igihugu rw’igorora (RCS).

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abayitabiriye mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’imbunda.

Yagize ati:”Iyo imbunda ntoya zamaze gukwirakwizwa hirya no hino bigira ingaruka ku miyoborere y’igihugu no ku mutekano w’abaturage kuko biteza amakimbirane n’imirwano ya hato na hato ikoresheje imbunda.

Yongeyeho ko nta terambere rishobora kugerwaho haba ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange mu gihe nta mahoro n’umutekano biharangwa.

Ati:”Inzira imwe yonyine yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere ni iy’uko hakorwa ubugenzuzi bufatika bw’intwaro nto kuko ari zo ntandaro y’amakimbirane yitwaje intwaro, guhungabanya umutekano, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha by’ubugome.”

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro, ikigo cya RECSA cyafashe ingamba zitandukanye zirimo gushyira nimero kuri buri ntwaro no kwandika urutonde rw’imbunda ziri muri buri bubiko bwazo.

CP Munyambo Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gushyigikira izo ngamba, Polisi y’u Rwanda yamaze kubona ubutaka bwo kubakaho ikigo kizajya gitangirwamo amahugurwa yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi.

Yashishikarije abitabiriye amahugurwa guha agaciro aya mahugurwa kugira ngo azabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

ACP Damas Gatare,

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi mu kigo cya RECSA, yavuze ko aya mahugurwa ari muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yo guteza imbere ubushobozi bw’inzego zishinzwe iyubahirizamategeko n’iz’umutekano n’ubushake bw’ibihugu binyamuryango mu rwego rwo guteza imbere abaturage, igihugu ndetse n’akarere.

Yavuze ati:”Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atoza abakozi ba RECSA mu bihugu bitandukanye, uburyo bwo gucunga ububiko bw’intwaro, uko zikoreshwa n’ibikorwaremezo byifashishwa kandi akabafasha gushyiraho no kuvugurura ingamba zo kugenzura umutekano w’ububiko bwazo.”

Amahugurwa yo kugenzura umutekano no kubika neza intwaro n’amasasu yuzuzanya n’andi masomo atandukanye abanza gutangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa.

Muri yo harimo gukoresha no gusana imashini yifashishwa mu gushyira nimero ku mbunda,  kurinda umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro n’amasasu n’amahugurwa yo gucunga intwaro n’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button