Gicumbi:Yafashwe acyekwaho kwica nyina atanze Ibihumbi 5000
Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko umukobwa n’abasore babiri bakekwaho uyu mugambi wo kwica umukecuru bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Uwo mukecuru bamubonye nko mu ma saa mbili za mu gitondo aryamye ahantu yakomeretse ,nuko twihutira kumujyana kwa muganga abo twakekaga turabafata harimo abahungu babiri kuko nabo dukeka ko bategaga abantu n’ijoro bakabambura, hanyuma tuza gukomeza iperereza biba ngombwa ko turikorera no mu bana be harimo uwo mukobwa gusa nta makuru nyayo aratangwa ngo hamenyekane niba abifitemo uruhare.”
Ngezahumuremyi uyobora umurenge wa Byumba, yakomeje abwira urubyiruko ko rukwiye kwirinda ikibi cyose cyatuma abana bendereza ababyeyi ba bo.
Uyu mukobwa n’abandi basore babiri, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza