Gicumbi:Bafashwe bibye moto
Abafashwe ni umusore w’imyaka 23 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatanywe moto ifite nimero RF 440 D, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga, ku wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023, ahagana saa mbiri za mu gitondo.
SP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe bagiye kuyigurisha.
Yagize ati “Umuturage wo Mudugudu wa Kamabuye yahaye amakuru Polisi ko hari abagabo anyuzeho barimo gushakira umukiriya moto bicyekwa ko ari iyo bibye. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bihutiye kuhagera babafatira mu cyuho batarayigurisha, bababajije ibyangombwa byayo barabibura.”
Bamaze gufatwa biyemereye ko bayibye aho yari iparitse mu Karere ka Gatsibo, ari naho bakomoka, bakaba bari bayizanye kuyigurishiriza kure y’aho bari bayibye kugira ngo bitamenyekana.
Akomeza avuga ko hakurikiyeho gushakisha amakuru no gukorana kw’inzego z’umutekano,
biza kugaragara ko nyiri moto atuye mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo ari naho yibiwe.
SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iyo moto iboneka, ndetse n’abacyekwaho kuyiba bagafatwa, atanga umuburo ku bagitekereza kwishora mu bujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.
Yagiriye kandi inama abatunze za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS, kugira ngo bizajye byoroha kubona aho iri, bityo iyibwe ifatwe hakiri kare bitagoranye cyane mu kuyishakisha.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza, moto nayo ishyikirizwa nyirayo, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda
atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro; cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe (1).