Gicumbi: Hitabajwe inzego z’umutekano kugira ngo abagenzi babone imodoka
Hitabajwe inzego z’umutekano na Polisi kugira ngo abagenzi biganjemo abanyeshuri bakora ingendo bakoresheje Gare ya Gicumbi, babashe gukora ingendo bafite umutekano.
Ikibazo cy’ibura ry’imodoka muri Gare ya Gicumbi cyatangiye kugaragara kuri uyu gatanu tariki 3 no kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mutarama 2025, ubwo abagenzi biganjemo abanyeshuri biyongeraga ariko n’abatwara abantu bakagena imodoka nke zijya Kigali gusa ibindi byerekezo bakabyima imodoka bigateza umuvundo muri gare ku buryo hari n’abayimazemo amasaha arenga arindwi.
Ibi byaje kwiyongeraho ko n’abagenzi berekezaga i Kigali bishyuraga amafaranga y’u Rwanda agera ku 3000 na 3500, bigizwemo uruhare n’abasanzwe bahamagara abagenzi muri gare bari baguze amatike mbere babifashijwemo n’abazikata, nyamara mu bihe bisanzwe hishyurwa 1700 gusa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yanenze cyane abakoze ayo makosa avuga ko bari kubikurikirana, yibutsa ibigo bitwara abagenzi ko mu bihe nk’ibi by’itangira ry’amashuri baba bagomba gufasha abanyeshuri mbere, ariko ko bidakwiye no guhanarika n’izindi ngendo.
Yagize ati” tugiye kubikurikirana dufatanyije n’ibigo bitwara abagenzi, bibaye ari byo byaba ari amakosa babihanirwa. Ikindi ni uko ibigo bitwara abagenzi birabizi ko abanyeshuri bagomba kubona imodoka zibatwara mu byerekezo bajyamo mbere y’uko batwara abandi bagenzi.”
Itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri gihugiranye n’abantu benshi baba bakora ingendo zitandukanye mu gihugu, kuko abenshi baba bava mu miryango yabo mu kwizihiza iminsi mikuru, ari naho Polisi ihera isaba abafite imodoka zitwara abagenzi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no kwirinda umuvuduko ukabije kuko biri mu bishobora guteza imikorere mibi n’impanuka.