Gicumbi: Abantu batanu bafashwe na polisi ubwo binjizaga kanyanga mu gihugu
Mu karere ka Gicumbi, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yafashe abagabo batanu ubwo bageragezaga kwinjiza inzoga za Kanyanga mu gihugu, ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi SP Jean Bosco Minani, yavuze ko bataye muri yombi abagabo batanu bashinjwa kwinjiza kwinjiza Kanyanga mu gihugu barimo umugabo witwa Karahanyuze Sandrine ufite imyaka 25, Nsanzamahoro Jean Baptiste w’imyaka 20, Mbonigaba Jean d’Amour w’imyaka 33, Sankara Thomas w’imyaka 33 ndetse na Dusingizimana Jean Pierre w’imyaka 25.
SP Minani Jean Bosco, yavuze ko kugirango bariya bantu bose bafatwe byavuye ku makuru abaturage batanze bayaha polisi bayimenyesha ko hari abantu bari kwinjiza Kanyanga mu gihugu.
Yagize ati ” Abaturage bari baduhaye amakuru batubwira ko hari abantu basanzwe bajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kuzanayo Kanyanga yo gucuruza mu baturage mu Rwanda, rero tariki ya 11 Gicurasi 2021 abantu bari kwirondo iryo joro baraduhamagaye batubwira ko hari abantu babonye bikoreye ibintu ku mutwe nijoro babahagaritse banga guhagarara“.
SP Minani Jean Bosco uhagarariye polisi mu Karere ka Gicumbi, yakomeje agira ati” Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bacu bahise bakurikirana abo bantu baza kubafata mu gitondo cya tariki ya 12 Gicurasi 2021 aho bafatanwe Kanyanga ingana na litiro 22”.
SP Bosco akaba yasoje ashimira abaturage batanze amakuru ku gihe ndetse aboneraho kugira inama abantu kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko ufashwe abihanirwa n’amategeko mu buryo bukomeye cyane, ikindi kandi akaba yibukije ko biriya bikorwa bashobora kubiburiramo ubuzima bitiranijwe n’abagizi ba nabi kuko babikora nijoro kandi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe.
Abo bose uko ari 5 n’ibyo bari bafite bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihgu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.