#Gerayo Amahoro:Polisi yakomereje mu bigo by’amashuri ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho amashuri agera ku 122 yo mu turere dutandukanye tw’igihugu yagejejweho ubutumwa bwo kwirinda impanuka.
Higishijwe kandi ingeri zose z’abakoresha umuhanda zibutswa uruhare rwabo mu kunoza ingamba zo gukumira impanuka.
Mu Mujyi wa Kigali, ubukangurambaga bwakorewe mu mashuri 20, mu Ntara y’Iburasirazuba bukorerwa mu amashuri 36, bukorerwa mu mashuri 30 yo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu mashuri 29 yo mu ntara y’Amajyepfo kimwe no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gutanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu mashuri, hagamijwe gutoza abanyeshuri kugira umuco wo gukoresha umuhanda neza birinda impanuka kuko bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka.
Yagize ati: “ Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwari busanzwe bukorwa mu mashuri, ariko kuri iyi nshuro ni umwihariko, kuko raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yagaragaje ko abahitanwa n’impanuka cyane ari abafite hagati y’ imyaka 5 na 29 y’amavuko bityo kubagezaho ubutumwa bizabafasha kujya bamenya uko bitwara mu muhanda.
OMS ivuga ko ku isi, abantu barenga miliyoni 1.35 bapfa bazize impanuka buri mwaka. Mu Rwanda, umwaka ushize hapfuye abantu barenga 650 hakomereka 4000.
CP Kabera yagize ati: “Urubyiruko n’abana b’abanyeshuri by’umwihariko bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka. Hagiye hagaragara impanuka zikomeye zahitanye abana b’abanyeshuri ahanini biturutse ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga cyangwa se abanyeshuri bakinira mu muhanda n’andi makosa atandukanye.”
“Ubu bukangurambaga buzagera ku bigo byose by’amashuri yaba abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube amahitamo ya buri wese kandi amaherezo ugirwe umuco. ”
Ubukangurambaga kandi buzafasha no mu gushyiraho amakipe y’abanyeshuri azaba ashinzwe kumenyekanisha umutekano wo mu muhanda.
UBUTUMWA BUGENEWE ABANYESHURI
Irinde kujya mu muhanda no kuwukiniramo
Irinde kujya mu muhanda utari kumwe n’umuntu mukuru, kandi nimugendana ugende umufashe ukuboko
Wihagarara mu modoka cyangwa ngo usohore umutwe hanze. Icara ku ntebe y’inyuma kandi wambare umukandara.
Mu gihe ushaka kwambuka, shishoza urebe ko ibinyabiziga byahagaze ngo biguhe inzira ubone kwambuka kandi wambuke wihuta ariko utiruka.
Mbere yo kwambuka, hagarara ku nkengero z’umuhanda aho ugiye kwambukira urebe iburyo n’ibumoso, kandi utege amatwi ko nta kinyabiziga kiri hafi.
Igihe wambukira ahari ibyapa bimurika, shishoza urebe ko amatara afite agashushanyo k’umuntu, wambuke igihe ako gashushanyo k’umuntu kabaye ibara ry’icyatsi kandi wambuke wihuta nk’uko ishusho y’umuntu iri mu itara ibigaragaza.
Ahari itara riyobora aho umunyamaguru yemerewe kwambukira bisaba kwaka uburenganzira, ukanda ahabugenewe ugategereza ibara ry’icyatsi ko ryaka kandi ko n’ibinyabiziga byahagaze, ukabona kwambuka.
Aho bishoboka hose gendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza biguturuka imbere ubireba.
KUGENDERA MU GISATE CY’IBURYO
Ubukangurambaga mu mashuri bwakomatanyirijwe hamwe no gukangurira abatwara ibinyabiziga gukoresha igisate cy’iburyo bw’umuhanda aho umuhanda ufite ibisate bibiri cyangwa bitatu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko aho umuhanda ufite ibisate bibiri cyangwa bitatu bijya mu cyerekezo kimwe, abantu bakunze kuwukoresha nabi kandi bagakomeza kugendera mu gisate cy’ibumoso.
Ati: “Tubisubiremo; mu Rwanda tugendera mu kuboko kw’iburyo, abakoresha umuhanda barasabwa kugendera mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda, mu gihe waba ushaka kunyura ku bindi binyabiziga (Dépassement) ugaca mu gisate cy’ibumoso ariko ukirinda gutindamo kuko bishobora guteza impanuka. “
CP Kabera yakebuye n’abatwara ibinyabiziga babangamira abagenzi bashaka kwambuka umuhanda mu mirongo yagenewe kwambukiramo abanyamaguru izwi nka ‘Zebra crossing’ ko bakwiriye kujya bareka bakabanza bagatambuka.