Amakuru

Gerayo Amahoro yakomereje mu rwego rw’Igihugu rw’Igorora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda yakomereje gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku bakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ku cyicaro gikuru giherereye mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mu butumwa bugamije kwibutsa abakozi bo muri uru rwego kwirinda impanuka zibera mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabagejejeho, yavuze ko Polisi yahisemo kwegera abakoresha umuhanda kugira ngo bibutswe inshingano zabo imbonankubone.

Yagize ati: “Ni gahunda ikomeje yo kwegera abantu bose bakoresha umuhanda kugira ngo tubibutse inshingano zabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, tubibutsa amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, cyane ko benshi baba bayazi, baranayize, bafite n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.”

Yunzemo ati: “ Ni muri urwo rwego twaje kwigisha hano muri RCS, tukaba dufite na gahunda yo kuzakomeza no mu zindi nzego z’umutekano, ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera kugira ngo umutekano wo mu muhanda wubahirizwe ku bw’amahitamo akwiye kandi ugirwe umuco.”

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yagaragaje ko ku isi, abantu barenga miliyoni 1.35 bapfa bazize impanuka buri mwaka. OMS ivuga ko abafite hagati y’imyaka 5 na 29 y’amavuko ari bo bibasirwa cyane n’impanuka.

N’ubwo impanuka zagiye zigabanyuka mu Rwanda, umwaka ushize hapfuye abantu barenga 650 hakomereka 4000.

CP Kabera yavuze ko buri wese ukoresha umuhanda asabwa kwitwara neza akumva ko amategeko y’umuhanda no gusigasira umutekano w’abawugendamo twese bitureba, yibutsa abanyamaguru ko hari imirongo yagenewe kwambukirwamo umuhanda, kwambuka bigakorwa bihuta ariko batiruka kandi batarangariye kuri telefone.

Umuvugizi wa RCS, Superintendent of Prison (SP) Daniel Kabanguka Rafiki, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku butumwa bahawe bujyanye no kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda binyujijwe muri Gerayo Amahoro.

Ati: “Ubu butumwa twabwakiriye neza cyane kuko turi bamwe natwe mu bakoresha umuhanda buri munsi. Ni byiza kuko harimo byinshi bitandukanye twagiye twigiramo bitwibutsa n’inshingano zacu mu gukoresha umuhanda neza tutabangamiye urujya n’uruza.

Yavuze ko n’ubwo kwigisha cyangwa guhugura ari ibintu bihoraho, ko ku munsi wa none aho baherewe ubu bukangurambaga hari ikintu cyahindutse kandi ko bagiye kwiha inshingano zo kuzakomeza kwigisha bagenzi babo, inshuti n’ababakomokaho uko bakoresha umuhanda neza ku nyungu zabo ndetse n’iz’abandi bakoresha umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button