Gerayo Amahoro yakomereje mu bakozi ba Volkswagen Rwanda
Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena, Polisi y’u Rwanda yabukomereje mu kigo cya Volkswagen Rwanda, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Ni ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka, abakoresha umuhanda bibutswa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese.
Ubwo yabagezagaho ikiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, ari gahunda igomba kugera ku bakoresha umuhanda bose hagamijwe kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: “Iyo ukoze impanuka, ingaruka zayo ntizigarukira kuri wowe gusa, zigera ku kigo ukorera, ku bandi bakoresha umuhanda, ku bikorwaremezo ndetse no ku gihugu muri rusange. Nk’abashoferi b’umwuga mukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, mugatanga urugero ku bandi bakoresha umuhanda.
Icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) kigaragaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bapfa buri mwaka bazize impanuka ku isi, aho zifata umwanya wa munani mu guhitana benshi zikaba iza mbere mu guhitana abari hagati y’imyaka 5-29.
Yakomeje asaba abakozi ba Volkswagen guhora batekereza ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda birinda amakosa atandukanye nko kuvugira kuri telefone batwaye, kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, kutubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, kugendera mu gisate cy’umuhanda cy’ibumoso n’andi makosa yateza impanuka.
OMS ivuga ko ibyago byo kuba wakora impanuka byikuba inshuro 4 mu gihe utwaye ikinyabiziga avugira kuri telefone, mu gihe kwandika ubutumwa utwaye byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro 23.
CP Kabera yabasabye buri gihe bavuye mu rugo bagiye ku kazi n’ahandi, kwiha intego yo kugerayo kandi bakagaruka amahoro, baba bagenda n’amaguru bakibuka kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere, kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru, kureba iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka kandi bihuta nk’uko ishusho y’umuntu iri mu itara ry’icyatsi ibigaragaza.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarahisemo gusura ikigo ayobora no kubagenera amahugurwa.
Yavuze ati: “Gukoresha umuhanda ni ngira nkugire, bisaba ko twese twitwararika twirinda ibyateza impanuka. Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro ku bakozi ba Volkswagen nk’abashoferi b’umwuga ni impamba ikomeye izadufasha mu kurinda ubuzima, imodoka dutwara ndetse n’ibikorwaremezo. Turabizeza ko tutabusiga mu byicaro, tuzakomeza kwiyibutsa no kubushishikariza abandi.”
Esdras Ntakirutimana, umushoferi ukora akazi ko gutwara abagenzi muri Volkswagen yavuze ko bitewe n’ibibazo bikunze kubaho mu mihanda bituruka ahanini ku burangare, bagiye kurushaho kwirinda amakosa ayo ari yo yose yateza impanuka kuko zibateza igihombo ubwabo ndetse n’ikigo bakorera no kuba batakaza ubuzima.