Amakuru

Gatsibo:RIB yafunze Umukozi w’Umwarimu Sacco

 

Tariki ya 26 Gicurasi 2023 nibwo hamenyekanye Amakuru yuko umwarimu Sacco wa Kabarore wibwe amafaranga akabakaba miriyoni mirongo itatu na zirindwi hagacyekwa uwariwasigariye Umucungamutungo witwa Mukabaramba Françoise.
Uwari Umubaruramari Madame Mukabaramba Francoise niwe wariwasigariyeho Umucungamutungo wari mu kiruhuko bigacyekwako yahise apanga umugambi wo kwiba ayo mafaranga y’icyo kigo cy’imari.
Urwego rw’Ubugenzacya ruvuga ko rwataye muri yombi Mukabaramba Francoise usanzwe ari umucungamutungo w’iyi sacco mu gihe uwari umubaruramari wasigariyeho Umucungamutungo yaburiwe irengero;RIB ikaba ikomeje kumushakisha.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko iperereza rikomeje ku bujura bwakozwe muri iyo Mwarimu Sacco ishami rya Kabarore.
Ati:
“RIB yafunze Umucungamutungo wa Sacco Kabarore Mukabaramba Françoise nyuma yuko Umwarimu Sacco yibwe hagakekwa Umubaruramari w’Umusigire Umuhoza Jacqueline waburiwe irengero kugeza ubu akaba agishakishwa.”
RIB kandi ivuga ko muri iyo Sacco hibwemo amafaranga miriyoni mirongo itatu na zirindwi zatwawe zikuwe mu mutamenwa ufunguwe.”
RIB ikomeza ivuga ko Ubundi mu mategeko agenga ibigo by’imari hashyizweho na Banki Nkuru avuga ko nta muntu umwe(Umukozi) ubika urufunguzo ahubwo ko zibikwa nabarenze umwe.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard avuga ko iyo sacco yibwe amafaranga asaga miriyoni 37.
Aganira na Kivupost ku murongo wa Telefoni uyu Muyobozi W’Akarere yagiye ati:
“Nibyo koko ayo mafaranga yaribwe muri iyo Sacco gusa inzego zishinzwe iperereza zikomeje gushaka abagize uruhare muri icyo gikorwa.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hafunze uwarusanzwe ari Umucungamutungo w’iyo Sacco naho uwari Umusigire yacitse bigacyekwa ko yaba yaragiye muri Uganda.”

Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
RIB isaba uwamenya aho ariho hose uyu Umuhoza Jacqueline aherereye yabimenyesha Station ya RIB imwegereye agatabwa muri yombi kugirango nawe agire ibyo asobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button