Amakuru

Gasabo-Jabana:Mu myaka itatu bategereje amazi nka Mesiya

Abatuye mu mudugudu wa Kamatamu mu kagari ka Kamatamu mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo babajwe no kumara hafi imyaka 3 bategereje amazi ;amaso akaba yaraheze mu kirere.

Akarikumutima Emmanuel atuye muri uwo mudugudu wa Nyamugari avuga ko amazi muri ako gace yabaye nk’amateka gusa bakabazwa nuko imiyoboro igomba gukoreshwa iyobora amazi yamaze kubakwa hakibazwa impamvu badahabwa amazi bikabayobera.

Avugana na Kivupost yagize ati:
“Hashize imyaka itatu duhabwa amakuru ko amazi agiye kutugerago gusa twarategereje turaheba tukibaza icyadindije iyo gahunda bikatuyobera.”
Yakomeje avuga ko mu nama bahora bakoreshwa bizezwa ko kubona amazi ari nk’ejo gusa akavuga ko babibwiwe igihe kirekire baka bararambiwe.
Ati:”Duhora dukoreshwa inama twizezwa kubona amazi gusa kugeza uyu munsi twarahebye;turasaba ko icyo kibazo cyacyemuka.”

Iradukunda Phoibe nawe avuga ko bakangurirwa isuku ariko bagashinja ubuyobozi kutabaha amazi bakoresha iyo suku.

Ati:
“Dukangurirwa isuku gusa tukagira ingorane zo kuba tudahabwa amazi yo kwifashisha mu kwita ku isuku.”
Uyu muturage Kandi avuga ko aricyo baheraho bavuga ko barangaranywe bakaba bagiye kwicwa n’umwanda mu gihe ijerekani bayigira 400.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Jonas Shema avuga ko ataribo bazana amazi ahubwo ari umushinga wa WASAC gusa agahumuriza abaturage ababwira ko baherutse kuvugana na WASAC bababwira ko Transfo yaburaga yabonetse bityo ko bitarenga ukwezi k’ukuboza batarabona amazi.
Ati:
“Hashize igihe WASAC itangiye uyu mushinga gusa kimwe n’abandi wakomwe mu nkokora na Covd-19 kuko hari ibikoresho byaburaga uko biza ariko kuri ubu twamara abaturage impungenge tubabwira ko bitarenga ukuboza badafite amazi .”

Ni kenshi mu mujyi wa Kigali wumva abaturage bataka ibura ry’amazi naho ari bagataka ubuke bwayo gusa umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko icyo kibazo kigiye kuba amateka bitewe n’amasoko mashya ari kubakwa muri uyu mujyi yitezweho guhaza uyu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button