AmakuruUdushya

Gasabo: Abarenga batanu batawe muri yombi bakekwaho kwiba amasanduka

Kuwa 06 nzeri mu irimbi rya Nyagatovu riherereye mu murenge wa kimironko akarere ka Gasabo abantu batanu basanzwe baryamye mwirimbi bahita batabwa muri yombi bakekwaho kwiba amasanduku yashyinguwe mo abantu.

Ni kenshi hagiye hagaragara ikibazo cyo kwiba amasanduka ariko abantu bakibaza uburyo bikorwamo mubyukuri biragoye kubyumvisha intekerezo z’amuntu ko umuntu yataburura umurambo kugirango yitwarire isanduku Ajye kuyigurisha.

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyaha nyamukuru baregwa doreko bo bavuga ko bari baryamye bisanzwe.

Ibi bibaye mu gihe turi gukurikiza amabwiriza yashyizweho na leta yo kurwanya icyorezo cya coronavirus harimo no gutaha saa moya tukaba turi mungo zacu doreko aba bo babasanze niryamiye mu irimbi.

Abo twabashije kubaza icyo bavuga kuri ibi bintu badusubije bavuga ko wenda wasanga abo bantu batari bafite aho barara wenda bakihitiramo kurara mu irimbi

Kugeza ubu ntakiratangazwa aba uko ari batanu bakoraga mu irimbi rya Nyagatovu turakomeza tubakurikiranire ibindi kuri iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button