Amakuru

Gakenke:Bakomeje gushakisha uwagwiriwe n’ikirombe

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Madame Nyirarugero Dancille;Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arikumwe n’inzego z’ulutekano

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023 ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko bukomeje igikorwa cyo gushakisha Umugabo ukomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu mu kagari ka Mucaca mu murenge wa Nemba ariko akaba atariho yakoreraga akazi ke k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uyu Habarurema uwagwiriwe n’ikirombe ubwo yakoreraga Kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd ikorera mu Murenge wa Ruli.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye Kivupost ko ishakisha rigikomeje ariko ko bageze Iki gihe bataramubona.
Yagize ati :
“Turacyashakisha ntituramubona.”
Iki gikorwa cyo gushakisha Habarurema cyitabiriwe n’inzego zitandukanye ;Umuyobozi w:intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille ;inzego z’umutekano ;ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button