Amakuru

Gakenke:Bafatanywe amashashi ya Fraude

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gakenke, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe mu baturage bari bafite angana na 37600.

Umwe mu bafashwe ni umusore ufite imyaka 24 y’amavuko, wari ufite  amasashe 26600 wafatiwe mu mudugudu wa Bigogwe, akagari ka Cyintare mu murenge wa Kivuruga, n’umugore w’imyaka 40 wafatiwe mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Nyacyina mu murenge wa Gashenyi, afite amasashe ibihumbi 11, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bose bafashwe mu bihe bitandukanye, batwaye amasashe mu modoka zitwara abagenzi rusange zerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:” Bose uko ari babiri bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi ko kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’abatunda ibiyobyabwenge, baje guhagarika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zaturukaga i Musanze zerekeza mu Mujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafatwa umusore wari ufite amasashe 26600, nyuma y’isaha imwe haza gufatwa umugore wari utwaye amasashe ibihumbi 11.”

SP Ndayisenga yavuze ko  amasashe akunze kunyuzwa muri aka Karere n’ababa bayinjije mu Rwanda bayakuye mu bihugu duturanye, bakabikora akenshi mu masaha y’ijoro.

Yasabye abakora ubu bucuruzi butemewe kubuhagarika bagashakishiriza mu bicuruzwa byemewe kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button