Amakuru

Gakenke: umuntu yagonzwe n’imodoka ahita ahasiga ubuzima

Umugabo witwa Mubano Alain yagozwe n’imodoka ya Ritco ubwo yageragezaga gutambuka ku ikamyo yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa ahasiga ubuzima.

Uwo mugabo wari utwaye moto, yagongewe mu Mudugudu wa Muhororo Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Cyabingo ahazwi nko kuri Mukinga, ubwo yagerageza kunyura ku ikamyo ya Bralirwa yari itwaye ibinyobwa agahura n’imodoka itwara abagenzi ya Ritco ikamugonga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko ubutabazi bwahise bukorwa ariko bamugeza kwa muganga agahita apfa.

Yagize ati “Imodoka yamugonze atwaye iyo moto ayiriho wenyine, akomereka bikabije, bamwihutishiriza kwa muganga, ariko ku bw’amahirwe make bahamugejeje ahita ashiramo umwuka. Iperereza ku cyateye impanuka ryahise ritangira ngo hamenyekane neza icyo aricyo.”

Yakomeje agira ati “Abatwara ibinyabiziga nibirinde inyuranaho ribera ahatemewe, birinde uburangare igihe cyose batwaye kandi bakumire umuvuduko urengeje uwagenwe. Abantu nibitwararike babyirinde.”

Uyu Mubano Alain yari afite imyaka 34, asize umugore n’umwana umwe, yari atuye mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze yari ari mu myiteguro y’ubukwe bwa mushiki we buteganyijwe ku wa gatandatu tariki 4 Mutarama 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button