Imikino

Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo ibatumira mu nama y’inteko rusange idasanzwe

 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryamaze gutanga ubutumire ku banyamuryango bose bagize iri shyirahamwe kugirango bazitabire inama y’inteko rusange iteganijwe kuzaba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Ubu butumire bukaba bwaratanzwe ku munsi wejo tariki ya 16 Mata 2021, binyuze mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango bose, ni ibaruwa yashyizweho umukono n’umugabo usanzwe ari visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Bwana Habyarimana Marcel.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango bose, inama y’inteko rusange batumiwemo iteganijwe kuzaba tariki ya 16 Gicurasi 2021 ikazabera kuri Lemigo Hotel, aho impamvu yo gutegura iyi nama y’inteko rusange ari ukugirango abanyamuryango bazaganire ku ngingo ijyanye n’iyegura ry’uwahoze ayobora Ferwafa ariwe Rtg Gen Sekamana Jean Damascene.

Uwahoze ari Perezida wa Ferwafa Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene, yari amaze imyaka itatu n’iminsi ayobora rirya shyirahamwe, akaba yari yaragiye kuri uyu mwanya asimbuye Nzamwita Vincent Degaule wari umaaze kuva kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2018.

Ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba Ferwafa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button