Imikino

Ferwaba yagaragaje amatariki y’igihe shampiyona ya Basketball mu Rwanda izatangirira

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), yamaze gushyira hanze amatariki Shampiyona y’uyu mukino muri uyu mwaka izatangiriraho haba mu cyiciro cy’abagabo ndetse no mu bagore.

Nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (Ferwaba), ryagaragaje ko shampiyona y’uyu mwaka igomba kuzatangira tariki ya 21 Gicurasi 2021 mu cyiciro cy’abagore ndetse na tariki ya 4 Kamena 2021 mu cyiciro cy’abagabo nyuma y’uko yatinze gutangira bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu cyiciro cy’abagore shampiyona izitabirwa n’amakipe agera kuri atandatu harimo ikipe ya GS Marie Reine Rwaza, Ubumwe BBC, The Hoops Rwanda, RP-IPRC, UR Huye ndetse n’ikipe ya APR BBC.

 

Mu cyiciro cy’abagabo shampiyona izitabirwa n’amakipe 14 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe 7 arimo ikipe ya Tigers BBC, RP-IPRC Musanze BBC, RP-IPRC Kigali BBC, Patriots BBC, UGB, UR Huye ndetse n’ikipe ya Shoot 4 The Stars.

Mu Itsinda rya kabiri naho harimo amakipe 7 arimo ikipe ya APR BBC, REG BBC, Espoir BBC, Rusizi BBC, UR CMHS BBC, RP- IPRC Huye BBC ndetse n’ikipe ya 30 Plus.

Ikipe ya REG BBC niyo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’abagabo, naho ikipe ya UR Huye niyo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button